Ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe inkuru ivugako Perezida Vladimir Putin yabyariwe impanga n’umugore witwa Alina Kabeva w’icyamamare mu mukino wa ngorora mubiri [gymnast].

Perezida Vladimir yabyariwe impanga n’umugore bamaze igihe mu rukundo rw’ibanga

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 18 Gicurasi 2019 , ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amakuru benshi bise ko atizewe avuga ko Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yabyariwe n’umugore w’imyaka 36 y’amavuko witwa Alina Kabeva abana 2 b’impanga mu bitaro byo mu gihugu cya Moscow.

Urubuga rwa Dail Mail dukesha iyi nkuru ruvuga aba bombi umubano wabo ushobora kuba waratangiye uyu Perezida Putin atarajya kubutegetsi dore ko no mu bibazo bitandukanye itangazamakuru ryabazaga uyu mukobwa ntiyigeze agira icyo avuga kuko yabasubizaga ko ntacyo ajya avuga ku nkuru z’ibihuha abantu bahera mu gihirahiro gutyo.

Perezida Vladimir yabyariwe impanga n’umugore bamaze igihe mu rukundo rw’ibanga

Kabeva kuri ubu ufite umudari ukomeye mu mikino ngorora mubiri wa [gymnast] nyuma yo kwibaruka abamwitagaho ku bitar byo muri Moscow ntibamenye aho yahise yerekeza  ndetse ngo naho yibarukiye benshi baje kumenya aya makuru amwerekeyeho yahavuye kare.

Hari andi makuru avuga ko uyu mugore yari afite undi mugabo bakundanaga mu mwaka wa 2015 bivuga ko hagati y’aba bagabo babiri harimo umwe ushobora kuba yarabyaranye n’uyu mugore Alina Kabeva.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU