Police ya Uganda irahiga umupasiteri witwa Robert Baldwin ukomoka muri leta ya New Jersey yo muri Amerika , ukekwaho kubeshya abakirisitu ko afite umuti yita ko ukora ibitangaza bivura sida (Miracle Mineral Solution) abinyujije mu masengesho ya Pentecote yo mu burengerazuba bwa Uganda.

Police yatangiye guhiya umupasiteri ubeshya abantu ko afite umuti ukiza SIDA

Igipolisi cya Uganda kirategenya gukoresha amaradiyo atandukanye mu kumenyesha abafashe iyo miti ya baringa ko irimo ubumara ko bakerura bakabivuga.

Abakirisitu babarirwa mu bihumbi b’abaganda bafashe iyo miti irimo ubumara bwa ‘Acide’ mu buyobe bakeka ko bazakira indwara nka Malariya, Kanseri na SIDA. Abahagarariye Amerika muri Uganda ntabwo bishimiye uburyo iyo miti irimo Acide ikoreshwa ibyo itagenewe.

Nubwo igipolisi cya Uganda cyatangiye gushaka uwo mu pasitori, abahagarariye Amerika muri Uganda batangaza ko batazi neza niba uwo mu pasiteri akiri muri Uganda kandi ko batazi niba igipolisi kizamufata ngo bamukoreho iperereza.

Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru , ivuga ko amasengesho ya Pentecote acururizwamo iyo miti yitwa ko ikora ibitangaza akundwa cyane muri Uganda ariko akaba adakorwaho iperereza ngo harebwe icybyihishe inyuma.

Ni kenshi hagiye humvikana abapasiteri hirya no hino muri Afurika bavuga ko bafite imiti ikora ibitangaza harimo no kuvura indwara nka SIDA babinyujije mu masengesho. Gusa bamwe bagiye bafatwa bagasanga imiti bafite ari baringa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU