Producer Trackslayer kuri ubu ukorera muri Touch Records yambitse impeta umukunzi we Nikuze bamaze igihe kinini bari mu rukundo.

Nshuti Peter uzwi mu ruhando rwa muzika nka Trackslayer ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Gicurasi 2019, nibwo yambitse impeta umukunzi we witwa Nikuze bivugwa ko bamaze igihe kingana n’imyaka 10 bakundana.

Ngo urukundo rwaba bombi rwatangiye mu gihe uyu mukobwa yigaga mu mashuri yisumbuye kugera arangije aya mashuri.  Ibi muhango wabaye mu ibanga wabereye i Nyamirmbo ahazwi nko kuri Bom Dia ndetse witabirwa n’inshuti zabo za hafi ndetse nabo mu muryango we.

Ntiharamenyekana igihe nyacyo ubukwe bwabo bombi buzabera gusa amakuru agera kuri Touchrwanda arahamya ko badashobora kurenza uyu mwaka wa 2019.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU