Umugabo witwa Rasta Rob Mc wakoranaga uburaya na Zari Hassan avuga ko bakundanye  imyaka 3 yose gusa ngo yaje gusanga ari umugore utakundana n’umugabo umwe gusa.

Rasta Rob Mc wakoranaga uburaya na Zari yavuze ukuntu yaje kumureka kubera imico ye itari myiza

Zari Hassan  w’imyaka 38 y’amavuko ni umwe mubagore batunze amafanga menshi, doreko ari umushabitsi mu bihugu bitandukanye birimo Uganda akomokamo na Afurika y’Epfo atuyemo nyuma yo gutandukana na Daimond Platnumz.

Uyu muherwekazi Zari yavuzweho kenshi cyane ku kuryamana n’Abagabo batandukanye , ariho bamwe bamwitira indaya idahama hamwe, cyangwa se ngo afate umwanzuro ashake umugabo umwe amurambeho.

Zari Hassan n’umugore w’abana 5, 3 yabyaranye na  Nyakwigendera wari umuherwe ,Ivan Ssemwaga  n’abandi bana 2 yabyaranye n’umuhanzi wo muri Tanzania Diamond Platnumz.

Rasta Rob MC avugako yamenyanye na Zari mu Mujyi wa Jinja muri Uganda mu 1995. Avuga ko icyo gihe Zari yari mwiza cyane, afite nk’imyaka 18. Avuga kandi ko Zari yaryamanye n’abagabo benshi cyane, ko atashoboraga gukundana n’umugabo umwe gusa, ko ngo icyari kimuraje ishinga ari ukwamamara muri icyo gihe.

Rasta Rob Mc

Uyu mugabo, Rob MC wakoraga akazi ko gucuranga imiziki (DJ), nk’uko ikinyamakuru Big Eye kibitangaza, avuga ko yakundanye na Zari imyaka itatu yose ariko akazajya amuca inyuma bituma batandukana, banari kumwe  yumva atabyihanganira rimwe agacyeka ko yari umwana bakamushuka cyane.

Rasta Rob Mc

Rasta Rob yagize ati: “Nyine nari Dj tugahurira mu kabari , ni aha twahuriye. Yari mu bakobwa bakundaga kuza mu kabyiniro akabyinana n’abagabo, yari akiri mu myaka cumi na, nka 18 kandi ari mwiza cyane. Yajyaga aza kunsaba indirimbo nanjye nkoresha ayo mahirwe. Yakundaga gufata buri mugabo. Naramuretse aragenda kuko abagabo bari kuzankubita  ariko yabaye inshuti yanjye imyaka itatu.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU