Rayon Sports itwaye igikombe cya shampiyona inyagiye Kirehe FC ibitego 4-0 mu mukino wari utezwe amaso na benshi waberaga i Nyakarambi.

Rayon Sports yihereranye Kirehe FC iyitsinda ibitego 4 biyihesha instinzi n'igikombe cya shampiyona

Kuri uyu wa Gatanu nibwo abakunzi b’umupira w’amaguru bari bategereje kwihera amaso umukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona wahuzaga ikipe ya Rayon Sport ndetse na Kirehe FC.

Umukino bigaragara ko buri ruhande rwashakaga gutsinda wagaragayemo udushya twinshi dore ko n’umuhanda werekeza Nyakarambi wari wuzuyemo abafana benshi b’ikipe ya Rayon Sports.

Rayon Sports yihereranye Kirehe FC iyitsinda ibitego 4 biyihesha instinzi n'igikombe cya shampiyona

Uyu mukino watangiye impande zombi zose zishaka gusatira izamu gusa Rayon Sports ikagerageza uko ishoboye kose ngo Kirehe FC itayica mu rihumye dore ko iminota 90 y’umukino urangiye ikipe ya Kirehe itabashije gukura amanita 3 kuri Rayon Sports.

Rayon Sports yihereranye Kirehe FC iyitsinda ibitego 4 biyihesha instinzi n'igikombe cya shampiyona

Abakinnyi barimo Jules Ulimwengu niwe wafunguye amazamu ku munota wa 24′ mbere yuko Sarpong Michael yinjiza penaliti ku munota wa 38′ w’umukino nyuma yuko Munyeshuri akoze umupira mu rubuga rw’amahina.

Umukino wakomeje aho mu gice cya kabiri Igitego cya gatatu cya Rayon Sports cyatsinzwe n’ubundi na Jules Ulimwengu ku munota wa 74′ ku mupira mwiza yahawe na Manzi Thierry. Iki gitego cyatumye Jules Ulimwengu yuzuza ibitego 19 muri shampiyona rya 2018-2019.

Rayon Sports yihereranye Kirehe FC iyitsinda ibitego 4 biyihesha instinzi n'igikombe cya shampiyona

Twakwibutsa ko uyu mukino wari witezweho byinshi ku ikipe ya Kirehe FC aho bari bemerewe agahimbazamusyi k’ibihumbi 100 kuri buri mu kinnyi ndetse no guhita bahembwa amafaranga y’ibirarane byose bari barimo, gusa umukino urangiye batageze ku kifuzo cyabo.

Rayon Sports iyitsinda ibitego 4 biyihesha instinzi n'igikombe cya shampiyona

Rayon Sport iyitsinda ibitego 4 biyihesha instinzi n'igikombe cya shampiyona

IYUMVIRE HANO NDIMBWA by FIGHTER P Ngabo ft AMA G The Black

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU