Rihanna yakojeje agati mu ntozi nyuma yuko agaragaje ko yumvishe indirimbo ‘Ojuelegba’ y’umuhanzi Wizkid bitera ishyari abahanzi barimo Davido.

Rihanna abinyujije kuri Intagram yashyize hanze amashusho agaragaza arimo kumva indirimbo ‘Ojuelegba’ y’umuhanzi Wizkid ukomoka muri Nigeria benshi bahita basaba Wizkid ko yafatirana Rihanna amazi atararenga inkombe bagakorana indirimbo.

Ibi byaje gukururu umwiryane kuri Mugenzi we Davido basanzwe bahanganye mu muziki aho nawe yahise afata aya mashusho arayasakaza aho bamwe babyise ko yamukoze ahanu.

Bamwe mu bafana ba Wizkid bahise bataka Davido bamusaba ko yarebera kuri Wizkid kuko bigaragara ko amaze kumurusha izina ngo indirimbo ze ziragenda zikagera no kuri  Rihanna aho yibera muri Leta zunzu ubumwe z’Amerika.

Si ubwambere Wizkid ibi bintu bimubayeho kuko yigeze gukora igitaramo rimwe agihuriramo n’umuhanzi Chris Brown kuva ubwo yahise amushaka bakorana indirimbo bise African Bad Gyal feat yaje no gukundwa na benshi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU