Umuhanzi nyarwanda Sedy kuri ubu uri kubarizwa muri Leta zunzu ubumwe z’Amerika yashyize mu bikorwa intego yihaye yo gufasha abantu barenga 50 baba ku mihanda mu gihugu atuyemo.

Sedrick Djano uzwi mu muziki nka Sedy ni umuhanzi nyarwanda kuri ubu uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Mississipi gusa kubera impamvu ze z’akazi ari muri  Leta ya Texas.

Taliki ya 11 Werurwe nibwo yatanze ikiganiro kuri radiyo yitwa ‘Walk by faith Radio’ aho yari kumwe na Fabian yahishuye byinshi ahugiyemo birimo nko kuba agiye gufasha abantu badafite aho kuba aho kuri uyu wa Gatandatu tarki ya 18 Gicurasi 2019, yashyize mu bikorwa iki gikorwa.

Igikorwa yarashigikiwe n’ingeri z’abantu batandukanye barimo producer we uzwi ku izina rya LG Pro basuye ndetse banahaza mubyo kurya abantu badafite aho kuba batuye muri Texas imwe muri Leta 50 zigize Leta zunzu ubumwe z’Amerika.

Mu kiganiro Sady yagiranye n’itangazamakuru yavuze ko muriki gikorwa cy’urukundo yakoze yagaburiye abantu batishoboye barenga 50 baba ku mihanda muri Texas

Yagize ati” Twagaburiye abantu barenga mirongo itanu (50) baba ku mihanda muri State ya Texas mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aba bafashijwe na Sedy bishimye cyane, bakorwa ku mutima no kuba bagiriwe urukundo n’umuntu utavuka muri Amerika kuko ari gacye bakunze kugira ayo mahirwe.”

Ngo sibyo gusa kuko yagize amahirwe yo kuganira nabo ndetse abagira inama aho zikenewe ngo kuko kuganira nabo byari mu bintu by’ibanze yashakaga kugeraho.

Ati “Twanagize n’amahirwe yo kuganira na bo, batubwira ko bishimye birenze uko babivuga. Batubwiye ko ari gake gashoboka bagirirwa amahirwe yo kubona ibyo kurya mu masaha ya Saa sita. Ndetse kandi banatangajwe cyane no kubona umuntu utanavuka mu gihugu cyabo, abagirira ishyaka n’urukundo akaba yabatekereza akigomwa agakoresha amafaranga ye kugira ngo abagaburire. Mbese byari ibyishimo byinshi kuri buri wese wari uri aho.”

Abantu bafashijwe na Sady harimo abantu bakuru ngo kuva yagera muri Amerika ntiyari yabona umwana muto aba kumuhanda ngo ahubwo usanga aba aria bantu bakuru.

Ati” Kuva nagera inaha[Amerika] ntabwo ndabona ‘Homeless’ w’umwana. Bose ni bakuru harimo; abagore, abagabo, abasore n’abasaza. Abenshi barara munsi y’ibiraro cyangwa ku mabaraza y’amaduka. “ Yavuze ko ari abantu usanga baba bakeneye ubufasha ahamagarira abantu batandukanye kugira umutima w’urukundo bagasakaza ineza ku isi hose. Yabibukije ko gutanga bibonerwamo umugisha kuruta guhabwa.

Yongeyeho ati” Ubuvugizi bwo nabwo ni ngombwa kuko ibyo dukoze tugerageza no kubishyira kuri Media kugira ngo n’abandi bashobore kubibona kuko ni abantu benshi inaha bari ku mihanda pe. (…) Icy’ingenzi gikenewe kandi twibandaho ni ukuganira nabo, kubagira inama,.kuko hari igiha usanga afite umuryango kandi adashaka ko wenda umuryango we umenya aho ari, ikindi kandi kuva ku muhanda bitamukundiye, kubera se ubuzima aba yarabayemo mu muryango we, baramufashe nabi n’ibindi nk’ibyo. Ubundi icy’ingenzi ni ukuganira nabo, kubagira inama no kubahora hafi. Icyo nateganyaga cyane cyane ni ukuganira one by one,..nkabanza nkagira n’umwe nkajya musura kenshi kuko iyo ubikoze gutyo akabona ko hari umuntu umwitayeho nawe ubuzima arabuhindura….Nzi benshi bamaze kuva ku mihanda muri ubwo buryo,..usanga yahindutse rwose kandi akaba yahindura abandi.”

‘Give Kindness’ umuryango udaharanira inyungu washinzwe na Sedy avuga ko ufite intego yo gukora ibikorwa byiza ngo ndetse arakangurira buri wese kubana neza n’abandi no gukunda gutanga kuko bibonerwamo imigisha myinsh kuruta iva mu guhabwa.

ati: “Nk’uko ntawumenya aho bwira ageze, ni nako nta n’uzi uzamugoboka ejo. Rero twese twige gukundana, tubana neza, dufashanya muri byose tutaryaryana. Burya impano y’ubutunzi iruta izindi waha inshuti cyangwa se n’undi muntu uwo ariwe wese ni ukumubanira neza no kumuha umwanya wawe. Let’s spread the kindness to everyone on this planet.”

Yasoje avuga ko ‘Give Kindness’ ifite byinshi byo gukora birimo ibikorwa by’urukundo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no muri Afrika harimo n’u Rwanda muri uyu mwaka wa 2019 ,ikindi ngo bakorera ubuvugizi abatishoboye bahura nabo. Yashimiye Walk by Faith Radio yamufashije muriki gikorwa .

Twakwibutsa ko Sady aherutse gukora mu nganzo agahuza imbaraga na Riderman ndetse na Social Mula bagakorana indirimbo bise ‘Be kind to one another’ aho yashishikarizaga abantu kugira umutima w’ubugwaneza ku bandi. Ibikorwa bye byo gufasha abatishoboye atabikorera muri Amerika gusa kuko bwo aheruka mu Rwanda yaguriye mituweli abatishoboye bagera ku 100 anatanga amabati yo kubakisha ndetse n’imyenda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU