Selena Marie Gomez w’imyaka 26 yaciye igikuba atangaza ko yakoze ubukwe n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika Bill Murray w’imyaka 68.

Selena Gomez yemeje ko yakoze ubukwe na Bill Murray umurusha imyaka 42

Nyuma y’amafoto yasakaye ku mbuga nkoranyambaga Selena Gomez ari kumwe na Bill Murray mu birori by’iserukiramuco rya sinema ‘Cannes Film Festival’ byabereye mu Bufaransa.  Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Selena Gomez yamaze amatsiko abibazaga ibyayamafoto.

Selena Gomez wigeze gukundana na Justin Bieber na The Weeknd yanditse yemeza ko yamaze gukora ubukwe na Bill kandi ko abyishimiye.

Selena Gomez  yagize ati: “Ku nshuro ya mbere nitabira ibirori bya Cannes! Ntewe ishema no kuba ndi umwe mu bagize uruhare muri iyi filime nahuriyemo na Jim ndetse n’abandi bakinnyi. Ikindi nababwira n’uko Bill Murray nanjye twamaze gukora ubukwe.”

Nyuma y’ibyavuzwe na Selena kurubuga rwa Instagram avuga ko  yarushinganye na Billy, abafana be bamwandikiye bamubwira ko igihe cyari kigeze kugira ngo yiyibagize agahinda yatewe n’umuhanzi Justin Bieber.

Nyuma y’ibyavuzwe na Selena kurubuga rwa Instagram

Aganira na Vanity Fair, Billy yavuze ko yiyumvamo Selena Gomez ndetse ko ari ‘umwana mwiza’ yishimira imiterere ye n’uburyo agaragaramo.   Selena Gomez na Billy ni abakinnyi bibanze muri filime ‘The Dead Don’t Die’ yerekanwe muri ‘Cannes Film Festival.

Selena Gomez yemeje ko yakoze ubukwe na Bill Murray umurusha imyaka 42
Amafoto yafashwe yasakajwe mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mukobwa ari mu bihe byiza n’umukinnyi wa filime, Bill Murray.
Selena Gomez yemeje ko yakoze ubukwe na Bill Murray umurusha imyaka 42
Selena Gomez w’imyaka 26 y’amavuko ni umunya-Amerika w’umuririmbyi, umukinnyi wa filime akaba na ‘producer’, umugabo w’imyaka 68 we afite izina rikomeye mu bakinnyi ba filime, akaba n’umunyarwenya ndetse n’umwanditsi w’indirimbo.

Selena Gomez yemeje ko yakoze ubukwe

Selena Gomez yemeje ko yakoze ubukwe

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU