Shaddy Boo yavuze ko agiye kumara ukwezi adakoresha imbuga nkoranyambaga kubera ko ari mu gisibo cya Ramadhan.

Mbabazi Chadia uzwi nka Shaddy Boo ku mbuga nkoranyambaga mu kiganiro aherutse kugirana n’inshuti ze kuri uru rubuga yavuze ko agiye kumara igihe kingana n’ukwezi adakoresha imbuga nkoranyamaga kubera igisibo arimo cy’ukwezi kwa Ramadhan.

Shaddy Boo usanzwe ari umuyoboke w’idini rya Isilamu yavuze ko iki cyemezo yagifashe kubera ko biri mu bintu bahatirizwa gukora kuko buri mu muntu wese aba ategekwa guhagarika bimwe mu bintu akunda cyane mu rwego rwo kugirango yiyegereze Imana.

Yaboneyeho kubwira abamukurikira ko nubwo ahagaritse kuzikoresha bitavuze ko azivuyeho ahubwo azajya agerageza guteraho ijisho mu rwego rwo kureba ubutumwa bugufi aba yandikiwe gusa ngo nyuma y’igisibo azahita agaruka nkuko bisanzwe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU