Mbabazi Shadia, umunyabirori w’Umunyarwandakazi wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddy Boo, yamaganye yivuye inyuma ku bihuha byakwirakwijwe bivuga ko afunzwe azira gucuruza ibiyobyabwenge yari akomeje gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Shaddy Boo yagize icyo avuga ku bihuha byakwirakwijwe n'abantu ko afunzwe

Shaddy Boo yavuze ko yatunguwe no kumva abantu bamubwira ku bihuha byakwirakwijwe kandi adafunzwe, aboneraho kubwira abantu bakomeje kubimubaza ko ameze neza ndetse ko ababikoze ari abafite icyo bashaka kugeraho ndetse abizeza ko uyu munsi araza kuganira nabo imbona nkubone [Live Video]

Mbabazi Chadia ni umwe mu banyarwandakazi bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga kubera ibintu bitandukanye akunze gushyiraho.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo hakwirakwijwe amakuru ko Shaddy Boo afungiwe hanze y’u Rwanda ashinjwa gufatanwa ibiyobyabwenge mu indege.

Aya makuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yageze no kuri nyir’ubwite. Abicishije kuri instagram ye yavuze ko biriya ari ibihuha byanditse n’umuntu ufite icyo ashaka kugeraho cyangwa ushaka kongera umubare w’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Shaddy Boo yagize icyo avuga ku bihuha byakwirakwijwe n'abantu ko afunzwe

Yagize ati” Mwaramutseho nshuti zanjye ndashaka kunyomoza ibi ‘Ndashaka kubamenyesha ko ntafunzwe nkuko byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga’ sinumva ukuntu umuntu abyuka agatangira guhimba ikinyoma kitabayeho kugirango abone umubare w’abarebwe ibintu bye […]abantu mwese mwamampagaye mubimbaze mwo guhangayika meze neza.”

Shaddy Boo yagize icyo avuga ku bihuha byakwirakwijwe n'abantu ko afunzwe

Sibyo gusa kuko dufite amajwi ya ShaddyBoo avuga ko ameze neza ndetse ko adafunzwe nkuko byakwirakwijwe hirya no hino.

Yaboneyeho kuvuga ko ku isaha ya saa 3z’igica munsi araza kujya ‘Live Video’ imbona nkubone kugirango akureho ikinyoma ku bintu byavuzwe ko afunzwe.

Shaddy Boo yikomye abakwije amakuru ko yafunzwe

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU