Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager yatangaje ko atabeshye abanyarwanda ngo kuko umuhigo wo kujya I Matimba n’amaguru araza kuwuhigura nyuma y’iminsi ibiri gusa kuko ngo ubu ageze ahitwa ku Kimodoka I Rukara.

Ubwo umukino wa UEFA Champions League, hagati ya FC Barcelone na Liverpool warangiraga ari ibitego 3-0, i Nou Camp muri Espagne, Gakumba, yagize icyizere kirenze avuga ko FC Barcelone nikurwamo na Liverpool mu mukino wo kwishyura azava kuri Kigali Convention Centre n’amaguru akagera Matimba.

Mu Kiganiro Super Manager yagiranye na Touchrwanda ku murongo wa Telefone yatubwiye ko ku isaha ya saa 7 yarari kuri Kigali Convention Centre aho yari gutangirira urugendo rwe ndetse ngo yasanze abakira abashyitsi kuri Convention Centre bari bamwiteguye kuko ngo bari bamaze kwakira ubutumwa ko ariho azatangirira urugendo rwe.

Yagize ati” Nageze kuri Convention Centre nsanga abakora kuri ‘Reception’ banyiteguye kuko bari bamaze kumenya amakuru ko ariho nzahagurukira nuko natangiye urugendo rwanjye ubu ngeze kure ndimo guhigura umuhigo nahize imbere y’abantu.”

Twamubajije impamvu abanyamakuru batamubonye maze adusubiza ko bashobora kuba bari ku ruhande rwo hepfo ngo kuko we yahagereye ku gihe ngo ikimenyi menyi babaza abantu bakora kuri ‘Reception’

Yakomeje atubwira ko urugendo rwe kuri arukomeje kuko ngo ubu ageze ahitwa Ku kimodoka I rukara yerekeza Matimba mu Karere ka Nyagatare aho agomba gusozereza urugendo rwe.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU