Skales yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza ndetse gifite abakobwa beza bakwishimirwa na buri mugabo wese ubabonye kuko bafite ubwiza n’umwihariko wabo utasangana abandi.

Umuhanzi w’icyamamare Nigeria Raoul John Njeng-Njeng uzwi nka Skales yataramiye abantu bifatanyije nawe mu gitaramo Century Park Nyarutarama [Chillax]  aho hamurikwaga inzoga nshya y’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye mu Rwanda, Bralirwa, rwashyize ku isoko

Skales waje aherekejwe n’umukunzi we Neza yageze ku rubyiniro aririmba indirimbo zitandukanye zakunzwe na benshi zirimo ‘Fire Waist’ yakoranye na Harmonize; ‘Shake Body’, “Keresimesi”, “Komole”, “My Baby”, “Take Care of Me” n’izindi.

Uyu musore w’imyaka 28 wari wambaye ipantaro yera, umupira w’umukara n’ikoti ritamirijeho imirimbo myinshi, yaje kuryikura ariha umwe mu bafana wamunyuze nyuma yo kubyinana na we.

Yanyuzagamo agasaba abitabiriye gukoma amashyi no kuvuza indura y’ibyishimo bigaragaza ko bari kumwe.

Skales hari aho yashimagije ubwiza bw’Abanyarwandakazi, agira ati “Nkunda abagore cyane. Mwihe amashyi, muhe u Rwanda amashyi. Mumpe amashyi.’’

Twakwibutsa ko Skales ndetse na Neza ejo bundi aribwo yamwambitse impeta y’urudashira aho bateganya kurushingana.

REBA AMAFOTO:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU