Tanasha yavuze ku kuba yarigeze gusomana na Ali Kiba, yemera ko basomanye gusa ko bitari iby’abakundana ahubwo ngo byari akazi gasanzwe kuko bafataga amashusho y’indirimbo ya Ali Kiba yitwa ‘Nagharamia’.

Tanasha yagize icyo avuga ku kuba yarigeze gusomana na Ali Kiba

Tanasha Donna ni umwe mu bakobwa kuri ubu uri mu rukundo rw’akadasohoka na Diamond ndetse ngo bateganye gukora ubukwe mu gihe cya vuba nyuma yuko babusubitse bashaka ko bazabukora bamaze kumenyana neza birenzeho.

Mu minsi yashize ubwo yatumirwaga kuri Wasafi Fm yasubije bimwe mu bibazo bitandukanye abantu bamuvugaho birimo n’urukundo rw’ibanga yagiranye na Ali Kiba ndetse ko iby’umubano wabo byanashimangiwe n’uburyo yagaragaye arimo gusomana na Ali Kiba mu ndirimbo ‘Nagharamia’.

Donna yavuze ko yifashishwa na Ali Kiba mu mashusho y’indirimbo yari mu rukundo (umusore bamaze gutandukana) ndetse ko umukunzi we yamuherekeje ahafatirwaga amashusho y’iyo ndirimbo.

Yavuze ko nta kintu na kimwe yigeze akorana na Ali Kiba. Ati “Ubwo twakoraga iriya video nta kintu na kimwe cyabaye. Nta n’ubwo twigeze duhana nimero, byari ibintu bikozwe kinyamwuga.”

Ati “Nta kintu twakoze rwose ahubwo icyo gihe nari mu rukundo kandi umusore twakundanaga icyo gihe yaramperekeje tujyana ahafatirwaga ariya mashusho y’indirimbo.”

Avuga ko we na Diamond bahuriye muri Kenya kandi ko buri wese nta mukunzi yari afite banzura guhana nimero za telefoni.

Ati “Ni inkuru ndende. Twahanye nimero nta kintu na kimwe twumvaga cyo guhomba. Nta mukunzi (Diamond) yari afite ndetse nanjye byari uko.”

Aha ngo niho intandaro y’urukundo rwabo na Diamond yavuye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU