Darius Makambako w’imyaka 50, umukuru wa polisi muri Tanzania yajyanye mu rukiko inshuti ye ayishinja kunanirwa akazi yayihaye ko gutera inda umugore we kandi amaze kumusambanya inshuro 77 zose.

Tanzania: Umupolisi ukomeye Darius Makambako yajyanye mu nkiko inshuti ye yananiwe gutera inda umugore we

Uyu mukuru wa Police utabyara,yabwiwe n’umugore we ko ashaka umwana bituma aha akazi inshuti ye ko kumuterera inda,biramunanira ajya kumurega.

Urukiko rwa Dar-es-Salaam muri Tanzania rwakiriye ikirego cy’uyu mukuru wa polisi wababajwe n’uko iyi nshuti ye imaze kurongora umugore we inshuro 77 ariko akaba nta nda aramutera.

Darius Makambako n’umugore we Precious w’imyaka 45 bamaze imyaka 6 babana ariko ntibarabyara kubera ko dogiteri yababwiye ko uyu mugabo ari ingumba.

Nyuma yo kotswa igitutu n’umugore we, Makambako yahise aha akazi inshuti ye Evans Mastano w’imyaka 52 ko gutera inda umugore we ariko amaze kumurongora inshuro 77 nta mwana arabyara nkuko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri Tanzania.

Tanzania: Umupolisi ukomeye Darius Makambako yajyanye mu nkiko inshuti ye yananiwe gutera inda umugore we

Makambako yishyuye Mastano akayabo ka 2,000,000 z’amashilingi muri 2016 kugira ngo atere inda umugore we biramunanira ariyo mpamvu yamujyanye mu rukiko kugira ngo amwishyure amafaranga ye. Mastano yavuze ko atazigera asubiza Makambako ayo mafaranga kuko akazi yamuhaye yagakoze neza ahubwo umugore we ariwe ufite ikibazo.

Amakuru avuga ko uyu mugore Precious usanzwe ari umuganga yafashe ikiruhuko cy’amezi 3 kugira ngo akorane imibonano mpuzabitsina ihagije na Mastano arebe ko yabona umwana ariko biranga biba iby’ubusa.

Mastano yamaze amezi 10 aryamana n’uyu mugore ngo arebe ko yamutera inda ariko byarananiranye.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU