Umwami wa Thailand, Maha Vajiralongkorn w’imyaka 66 yatunguye benshi ubwo yakoraga ubukwe na Suthida Vajiralongkorn Na Ayudhya, umwe mu bakobwa bari bashinzwe kumurindira umutekano, ahita ategekwa ko yitwa umwamikazi.

Thailand: Umukobwa warindaga umwami yagizwe umwamikazi

Uyu mwami watangiye ibirori kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, yarebye mu bakobwa bo mu gihugu cyose abona nta mukobwa urusha ubwiza uyu murinzi we niko kumugira umwamikazi ndetse amusukaho amavuta yera.

Umwami Maha Vajiralongkorn, yagizwe umwami wa Thailand nyuma y’aho se atanze muri 2016.

Uyu mwami ashatse uyu mukobwa wari usanzwe ari umurinzi we nyuma yo gutandukana n’abagore batatu ndetse bose bamubyariye abana barindwi.

Umwamikazi Suthida amaze imyaka myinshi akorana n’uyu mwami gusa nta muntu n’umwe wari uziko bakundana ariyo mpamvu batunguwe ubwo itangazo ryashyirwaga hanze ko ariwe wabaye umwamikazi.

Ku munsi w’ejo nibwo kuri Thai TV haciye ubukwe bw’uyu mwami Maha Vajiralongkorn n’umwamikazi bwari bwitabiriwe na benshi mu banyacyubahiro b’I Bwami.

Thailand: Umukobwa warindaga umwami yagizwe umwamikazi

Thailand: Umukobwa warindaga umwami yagizwe umwamikazi

Umukobwa warindaga umwami yagizwe umwamikazi

Umukobwa warindaga umwami yagizwe umwamikazi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU