Tiwa Savage yavuye muri Marvin Records ya Don Jazzy ajya gusinya muri Universal Music Groupe irimo abahanzi b’ibyamamare ku isi.

Mu minsi yashyize nibwo ku mbuga hakwirakwijwe amashusho agaragaza Tiwa Savage ari mu biganiro n’abaherwe bahagarariye Universal Music Groupe ibi birinze kugira icyo babivugako.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Don Jazzy uhagarariye Marvin Records yashyize hanze itangazo yifuriza ibyiza n’umugisha uyu muhanzi kazi anahamya ko badatandukanye kuko hari byinshi bagikorana.

Uyu mugabo umaze igihe kinini mu muziki ndetse akaba yaragize uruhare runini mw’iyamamaza ryawo cyane cyane uwo muri Nigeria yakomeje ashimangira ko uyu mugore ari umwe mubahanzi beza yaba yarigeze gukorana nabo.N’ubwo yatangaje ibi, hari hashize igihe gito bivugwa ko aba bombi bafitanye umwuka utari mwiza bikaba binakekwa ko ariyo mpanvu umuhanzikazi  Tiwa Savage yahisemo guhagarika amasezerano nyuma y’imyaka 7 yose bakorana agasinyira iyitwa Universal Music Group (UMG).

Universal Music Group ni imwe mu ma label amenyereye akazi ko gutunganya umuziki, no kuwumenyekanisha, dore ko ikorana nabahanzi bakomeye kandi kw’isi yose.N’ubwo Tiwa savage avuye muri Marvin Records yamumenyekanishije, iyi nzu itunganya umuziki iracyafite imikoranire n’abandi bahanzi barimo Korede Bello, Jonny Drill, Di’ja ndetse nabandi benshi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU