Uko ibihe biza ibindi bigataha niko abahanzi nyarwanda bashaka gukora iyo bwabaga ngo urwego rwabo rw’umuziki rutere imbere gusa akenshi ugasanga bacibwa intege na bamwe mu bahanzi b’ibyamamare batakazaho umwanya wabo bajya kubashaka iwabo ngo bakorane indirimbo Collabo, nabyo bikarangira indirimbo zibabereye imfabusa kandi baranikokoye amafaranga menshi.

Ese Collabo ziraza abahanzi nyarwanda rwantambi zabagejeje kuki?

Kuri uyu wa uyu munsi  twifuje kugira icyo tuvuga ku kibazo kimaze imyaka myinshi kibazwaho na benshi ariko ugasanga bamwe mu bahanzi nta ngamba bagifatira icyo kibazo kiragira kiti.

“Ese umwanya abahanzi nyarwanda batakaza bashaka gukorana indirimbo n’abahanzi b’ibyamamare bo hanze bikarangira izo ndirimbo ntamusaruro zitanze bo bakora iki mu gihe zibahombeye kandi tuzi neza ko babishyuye akayabo?”

Reka dutangirire ku ngero zifatika kandi zizwi, Tom Close ni umwe mu bahanzi nyarwanda bahawe amahirwe yo gukorana indirimbo n’umuhanzi Sean Kingston ubwo yatsindaga irushanwa rya PGGSS ku nshuro ya mbere gusa iyi ndirimbo yatanzweho amafaranga menshi gusa ikibabaje nuko byarangiye itanacuranzwe byibura icyumweru kimwe kuri radiyo zo mu Rwanda ,magingo aya icyo mpamya neza  nuko iyi ndirimbo abantu wayisangana ni mbarwa uretse urubuga rwa Youtube.

Reka mbahe urundi rugero rufatika  ‘Indirimbo Mico The Best yakoranye na Diamond’ ni indirimbo mamya neza ntashidikanya ko yagoye Mico kugirango yumvishe Diamond uburyo bagomba gukorana ba.

Ikindi ntiwakwiyumvisha ko hatajemo kumwishyura kugirango inzozi yashakaga kugeraho zibe impano gusa iyi ndirimbo nayo simpamya neza ko yahinduriye amateka Mico The Best nkuko byari byitezwe, gusa iyi ndirimbo nubwo itamaze igihe kinini ikinwa, inkuru yasigaye mu mitwe ya benshi nuko no mu bahanzi Diamond yigeze kuvuga ko azi mu Rwanda yashyize mu majwi Mico The Best bakoranye indirimbo.

Ese Collabo ziraza abahanzi nyarwanda rwantambi zabagejeje kuki?

Reka twigarukire mu gihe cya Hafi, Safi Madiba aherutse kugira atya akorana indirimbo na RayVanny ndetse na Harmonize bo muri Tanzania.

Izi ni indirimbo 2 zose yaririmbanye n’abahanzi bakomeye kandi bazwi muri Afurika y’Iburasirazuba gusa ntakintu kidasanzwe zakoze dore ko iyo yakoranye na Rayvanny mu gihe kingana n’umwaka ishyizwe kuri Youtube ntirarebwa n’abantu nibura ibihumbi 800, mu gihe iyo yakoranye na Harmonize imaze amezi atanu itararebwa n’abantu nibura ibihumbi 300 kandi nibura aba bahanzi indirimbo zabo bakoze akenshi zirebwa na Miliyoni mu gihe cy’amasaha 24 gusa.

Twinigure : Ese ‘Collabo ‘ ziraza abahanzi nyarwanda rwantambi zabagejeje kuki ?

Ese abahanzi nyarwanda niki bakurikiye ku bahanzi bagerageje kwirwanaho ubwabo kugera ubwo biteje imbere binyuze mu bikorwa byabo bwite?

Reka tugire icyo twivugira kuri bano bahanzi bavuzwe harugura , Bariya bahanzi bose uramutse ukurikiranye amateka yabo usanga bamwe barabanje kubaho mu buzima bubi gusa bakagerageza gukunda muzika nubwo ntabushobozi bari bafite.

Ikindi ni abahanzi bagize uruhare rukomeye kugirango biteze imbere binyuze mu bihangano byabo bityo bagahirwa bagahita bamamara ,Ndaguha urugero Diamond , amenyekana bwa mbere yakunzwe mu ndirimbo yitwa ‘Kamwambie’ mu mwaka wa 2009 nibwo yaje guhura n’umugabo witwa Msafiri Peter wahise amwemerera inkunga yo kumufasha nyuma yaje gukora indirimbo yise Nitarejea ,Mbagala ndetse n’izindi uko niko Diamond yatangiye kugera ku nzozi ze nta bufasha na bumwe yari yaka abandi bahanzi bari bariho icyo gihe bakomeye [ Ibi bivuga ngo yabanje kwirwanaho mbere yuko ashaka abandi ngo bamurwaneho ].

Ese Collabo ziraza abahanzi nyarwanda rwantambi zabagejeje kuki ?

Reka twigarukire iwacu , Iyo ugerageje kuganira na bamwe mu bahanzi nyarwanda bafashe umwanya wabo bakajya gushaka abahanzi bakomeye bo hanze ngo  bakorane indirimbo (Collabo) bakubwirako babahemukiye kubera ko batigeze bashyiraho akabo ngo bamenyekanishe igihangano bakoranye.

Abandi bakubwira ko banze kuzimenyekanisha kubera ko izo ndirimbo zitashyizwe kuri konte zabo za Youtube kugirango bazibyazemo umusaruro dore ko hari ababyemeye indirimbo zabo zigashyirwa kuri konte zabo [ Aho twavuga nk’indirimbo Marina yakoranye na Harmonize]

Abandi bavuga ko mu biganiro byihariye bagiranye nabo bahanzi hatari harimo kuyamamaza iwabo ibi nyabyo bikaba amayobera uburyo ukorana n’umuhanzi wamwishyuye ntagufashe kwamamaza igihangano mwakoranye?

Reba tuvuge ku kibazo kuri ubu kiriho cya Mani Martin na Sauti Sol bakoranye indirimbo imaze hafi umwaka urenga ikorwa gusa naho imaze gusohoka ntihagire icyo bamufasha ku bijyanye no kuyimenyekanisha ku mbuga nkoranyambaga zabo dore ko bashobora no kuba bamuhindurira amateka mu gihe babikoze ariko se kuki batabikora [ Icyo ni ikibazo nibaza nawe wakwibaza ]

Ese hazakorwa iki kugirango umuhanzi wakoranye indirimbo n’umunyarwanda (Collabo) azumve ko yashyiraho ake ngo ayimenyekanishe ?

Ese abahanzi nyarwanda murabona ntasomo mukwiye gukura muri uyu mukino mu maze igihe kinini mukinwa  yo gusaba ‘Collabo’ abahanzi bo hanze batifuza kumenyekanisha ibihangano mwakoranye kandi mwarabishyuye akayabo ?

Iki ni igitekerezo cy’umwanditsi nawe ushobora kugira icyo ubivugaho unyuze ahashyirwa ibitekerezo [Comment].

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU