Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ibarurishamibare gishamikiye kuri Loni ishami ry’ibiribwa (Faostat) cyagaragaje ko mu bihugu 142 byakozwemo ubushakashatsi u Rwanda ari rwo ruza ku mwanya wa mbere mu kurya ibishyimbo byinshi.

U Rwanda ruza ku mwanya wa mbere ku isi mu kurya ibishyimbo [INKURU IRAMBUYE]

U Rwanda ku mwanya wa mbere byibuze umuturage umwe abarirwa ibiro 34 by’ibishyimbo ku mwaka mu Rwanda. Uganda na Nicaragua nibyo bihugu bikurikira kuri uru rutonde. Ku rundi ruhande, Senegal na Mongolia ni byo bihugu birya ibishyimbo bike cyane ku isi aho buri muturage abarirwa amagarama 10 ku mwaka.

Abantu barya ibishyimbo bagenda bagabanuka kuko ugereranyije n’imyaka 10 ishize hamaze kugabanukaho 1.2%.

Ntawashidikanya ko ubu bushakashatsi ari bwo koko kuko ingo zirara zitariye ibishyimbo mu Rwanda ari mbarwa. Iyo bitageretswe ku birayi cyangwa ibijumba, birakarangwa bikarishwa ubugari. Biba akarusho iyo washyizemo uturagara.

U Rwanda ruza ku mwanya wa mbere ku isi mu kurya ibishyimbo [INKURU IRAMBUYE]

 

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU