Abakinnyi b’ikipe ya Kirehe FC baheruka guhembwa muri Mutarama uyu mwaka,babwiwe n’ubuyobozi ko bagomba gutsinda Rayon Sports kugira ngo bahabwe agahimbazamusyi k’ibihumbi 100 FRW ndetse ngo bazahita bahembwa ibirarane byabo nyuma y’uyu mukino.

Ubuyobozi bwa Kirehe FC bwemereye abakinnyi agatubutse kugira ngo bateshe igikombe Rayon Sports

Ikipe ya Kirehe FC yiteguye cyane uyu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona,yahembye abakinnyi bayo ukwezi kumwe,irangije ihita ibimurira muri hoteli ya mbere muri aka karere kugira ngo bitegure gutsinda Rayon Sports.

Nkuko amakuru dukesha Radio 10 abitangaza,aba bakinnyi ba Kirehe FC babwiwe ko kubera ko bishyuje amafaranga menshi mu kwinjira ku kibuga,bazahita bahembwa amafaranga yose baberewemo ndetse banahabwe akayabo k’ibihumbi 100 FRW by’agahimbazamusyi,nibaramuka bahagaritse Rayon Sports ntitware igikombe.

Rayon Sports irasabwa gutsinda Kirehe FC kugira ngo abakunzi bayo bamanuke baririmba murera gusa ntibazoroherwa n’aba basore ba Kirehe bahawe ibya mirenge dore ko aribwo bwa mbere aba bakinnyi bategewe agahimbazamusyi k’ibihumbi 100 FRW.

Kirehe FC izakira uyu mukino w’umunsi wa 29 I Nyakarambi,yatangaje ko kwinjira kuri uyu mukino amafaranga make ari ibihumbi 3000 FRW, ahatwikiriye ni 10,000 Frw n’ibihumbi 5,000 Frw.

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 24 Gicurasi 2019,nibwo Kirehe FC izakira Rayon Sports I Nyakarambi,ku kibuga kigora benshi.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU