Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya o6 Gicurasi 2019 muri New york  habereye ibirori bizwi nka Met gala  byitabirwa n’ibyamamare bitandukanye aho  birushanwa kwerekana imideli igezweho bica imbere y’abagafotozi benshi kw’Itapi Itukura.

Ubusanzwe ibi birori biba buri mwaka bikabera mu nz ndangamurage izwi nka Metropolitan Museum of Art  bitabiriwe n’ibyamamare byinnshi mu ngeri zose  Sinema. Ubanayamuziki, abanyarwenya na bandi benshi batandukanye.

Kamwe mu dushya dukunda kurata ibi birori binatuma muri iyyi minsi bi no mu byitabirwa cyane nuko buri cyamamare cyose kitabira ibyo birori kiba gihaka kwereka umuderi ugezweho  ndetse unahenze kabone ko kwinjira muri ibi birori kuri buri mutumirwa biba ari akabayo k’amadorali

Muri uyu mwaka w’2019 insanganyamatsiko  yari “Camp: Notes on Fashion” hagamijwe gutegura ibirori bitangiza iserukiramuco rikomeye ry’imideli ryiswe Met Gala, bagendeye ku gitekerezo cya gafotozi Susan Sontag.

The telegraph  dukesha iyi  nkuru  yavuze ko wari umwanya mwiza kuri benshi mu byamamare gutambuka ku itapi itukura bajyanisha n’insanganyamatsiko “Camp:Notes on Fashion” ndetse ngo ntibatengushye abari babategereje.

Iki kinyamakuru cyavuze ko umuraperikazi Cardi B uri mu bagezweho yatambutse ku itapi itukura yambaye ikanzu nziza cyane, byafashe amasaha agera ku 20,000 kugira ngo ikorwe. Cardi B yageze ahabereye ibiro afashwa n’abasore 10 kugira ngo abashe kwinjira ahaberega ibirori.

ihangana rya Nick Minaj na Cardi B ryongeye  kugaragara muri ibi birori aho buri wese yashakaga  kwerekana ko icyo undi akoze yagikora inshuro ebyiri kurushaho. Nick Minaj yari yambaye ikanzu ndende ikururuka inyuma, igice cy’imbere cyigaragaza amatako.

Umukinnyi wa filime akaba n’umuraperikazi, Hailee Steinfeld yageze ahambaye ibi birori yambaye ikanzu yari yanditseho amagambo agira ati “nta mafoto yemewe”, ikanzu yari yambaye igizwe n’amabara menshi.

Ibyamamare by’abagabo mu ngero zose biri mu byagarutsweho kubera ukuntu byaje byambaye imyenda itangaje  cyane .

 

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU