Kerry Armstrong ukomoka mu bwongereza yateye benshi agahinda kubera ihohiterwa rikomeye yakorewe n’umugabo we wamukubise ibipfunsi byinshi mu maso nyuma y’iminsi 3 gusa abyaye.

Umugore wakubiswe n’umugabo we nyuma y’iminsi 3 abyaye yateye benshi agahinda

Uyu mugore yavuze ko umugabo we witwa Gary Peoples w’imyaka 40,yamusanze mu rugo ubwo yari amaze iminsi 3 abyaye,atangira kumukubita amakofe mu maso,arwana no kugira ngo atica uyu mwana we w’umukobwa yari aherutse kubyara.

Kerry Armstrong wangiritse cyane mu maso nyuma yo gukubitwa cyane n’umugabo we wari wasaze yateye benshi agahinda, yaje guhita ajya kumurega.

Uyu mugabo utuye muri Belfast y’iburasirazuba,yakubise uyu mugore we ndetse n’umwana we w’imyaka 13 abagira intere mu mwaka wa 2017.

Mu buhamya Kerry yatanze, yavuze ko atari kubabarira uyu mugabo we babyaranye kabiri,ariyo mpamvu yahisemo kumujyana mu nkiko zimukatira amezi 20.

Kerry Armstrong yavuze ko yishimira ko Gary yafunzwe ndetse ashishikariza abagore bose bo ku isi kudahishira ihohoterwa bakorerwa ko ahubwo bagomba kurega abagabo babo igihe babahoteye.

Kerry Armstrong yateye benshi agahinda

Yagize ati “Ndashimira ubutabera ko bwandeganuye.Hashise imyaka ibi bibaye ariko biracyangora kubyakira.Nashatse kureka kurega umugabo wanjye ariko mpitamo kubikora kugira ngo ntere akanyabugabo abandi bagore bahora bahohoterwa mu rugo rwabo.”

Umugore wakubiswe n’umugabo we nyuma y’iminsi 3 abyaye yateye benshi agahinda

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU