Katete muri Zambia umuhanuzi yakoze agashya atwikira buji ku mutwe w’umugabo witwa Maybin Mbuzi amubwira ko ari kwirukana amadayimoni amurimo umutwe we wose urashya.

Umuhanuzi yakoze agashya

Uyu mugabo yahiye cyane kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, nyuma y’aho uyu muhanuzi yamucaniye iyi buji ku mutwe, imushiriraho ategereje ko umuhanuzi Warlord Banda amwirukana amadayimoni yamubwiraga ko yamwaritsemo.

Warlord Banda yabwiye uyu mugabo ko urumuri rwa buji ruraza kumwirukanamo amadayimoni,arangije ayimucanira ku mutwe, igenda imuyongeraho kugeza ubwo yamutwitse arashya cyane.

Mbuzi yajyanwe igitaraganya mu bitaro byitwa Chipata General Hospital aho yasanze mushiki we usanzwe ari umuganga waho.

Karen Mbuzi yavuze ko musaza we yemeye gutwikwa na buji kubera ko uyu muhanuzi yamubwiye ko uko igenda yakira ku mutwe we ariko abadayimoni baraba bari gushya birangira nawe imutwikanye nayo.

Umuhanuzi Banda yabwiye Mbuzi ati “Uko iyi Buji ishira niko n’abadayimoni baragenda bahunga,ikibazo cyawe kigakemuka.”

Umuhanuzi yakoze agashya
Umuhanuzi yakoze agashya atwikira buji ku mutwe w’umugabo (Warlord Banda)

Uretse Mbuzi, abandi bagore 2 nabo bari mu bitaro nyuma yo gutwikwa na buji uyu muhanuzi yabacaniye ku mutwe ababeshya ko zirabafasha kwirukana abadayimoni.

IREBERE VIDEO NDIMBWA YA FIGHTER P NA AMA-G THE BLACK

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU