Iyakaremye Justin, Umuhanzi nyarwanda wakoraga umuziki Gakondo, aherutse gupfira muri Zambia umuryango we ufata icyemezo cyo kumushyingurayo, yapfuye azize uburwayi.

Umuhanzi Iyakaremye Justin yapfiriye muri Zambia ashyingurwayo

Iyakaremye Justin yari umwe mu bahanzi gakondo babarizwaga mu ihuriro ‘Ishakwe Gakondo Music Union’, ririmo abandi bahanzi bakomeye nka Nzayisenga Sophie uribereye Visi Perezida, Masamba Intore n’abandi benshi.

Iyakaremye wari uzwi cyane mu ndirimbo ‘Nyirabihogo’, ‘Umuco utari ico’ zacaga kenshi kuri Televiziyo y’u Rwanda, yitabye Imana mu minsi ishize hanyuma mu cyumweru gishize akaba yarashyinguwe muri Zambia.

Umwe mu bari inshuti z’uyu muhanzi nyarwanda yabwiye Isimbi ko yari amaze iminsi mike agiye gushakira ubuzima muri Zambia hanyuma ngo ‘aza kurya uburozi buramuhitana’.

Yongeyeho ati “Umuryango wahisemo ko ashyingurwayo, murabizi ukuntu bihenda kuzana umurambo, babonye nta mpamvu bahitamo kumushyingurayo…”

Iyakaremye Justin yanacurangaga gitari
Iyakaremye Justin yanacurangaga gitari

Uyu muhanzi kandi yaserukiye u Rwanda mu iserukiramuco rikomeye muri Koreya y’Amajyaruguru rya Arirang Festival mu mpera za 2017, icyo gihe yamazeyo igihe kirenga amezi atatu azenguruka akora ibitaramo.

Justin Iyakaremye ubwo yari yagiye muri Koreya ya Ruguru
Justin Iyakaremye ubwo yari yagiye muri Koreya ya Ruguru

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU