Scott McTominay, umukinnyi wa Manchester United ukiri muto,  yababajwe n’uko ikipe ye yananiwe gutsinda Huddersfield niko kwanga kujya mu rwambariro umukino urangiye, asigara mu ntebe zo muri stade ari kurira.

Umukinnyi wa Manchester United wababajwe no kudatsinda kw'ikipe ye akananirwa kuva muri Stade yababaje benshi

Uyu musore ukiri muto wari watsindiye Manchester United igitego ku munota wa 08 w’umukino ubwo bakinaga na Huddersfield kuri iki cyumweru, yananiwe kwakira ko bananiwe kuyitsinda kuko yabishyuye ku munota wa 60 ku gitego cyatsinzwe na Mbenza, bituma icyizere cyo kurangiza mu makipe 4 ya mbere kiyoyoka.

Scott McTominay w’imyaka 22 yasigaye mu ntebe wenyine ari kurira,ubwo umukino wabo na Hudersfield wari urangiye ari igitego 1-1,bibabuza kwegera Chelsea FC,Arsenal na Tottenham zari zimaze iminsi zitwara nabi.

Umusaruro mubi wa Manchester United muri uyu mwaka w’imikino, watumye iyi kipe yongera kugaruka mu mikino ya UEFA Europa League ishobora guhuriramo na Arsenal yo yananiwe burundu kuvamo.

Umukinnyi wa Manchester United  McTominay yababaje benshi kubera ukuntu yihebye nyuma yo kubura Big 4
Umukinnyi wa Manchester United  McTominay yababaje benshi kubera ukuntu yihebye nyuma yo kubura Big 4

Manchester United irashaka kwiyubaka muri iyi mpeshyi kugira ngo irebe ko yazagaruka ku rwego rwiza rwayifasha gutwara ibikombe no kugaruka muri UEFA Champions League.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU