Umukino wa Gicuti wahuje ikipe  y’abanyamakuru b’imyidagaduro na Minisiteri y’urubyiruko aho umukino warangiye banganya ibitego 3 kuri 3.

Rwanda Showbiz F.C bambitswe na Magasin Sport Class

Kuri uyu wa Gatanu nibwo benshi mu bakunda ruhago bari bategereje kwirebera umukino wa gcti wahuzaga ikipe y’abanyamakuru b’imyidagaduro (RSJF) n’ikipe ya Minisiteri y’urubyiruko (MINIYOUTH) uyu mukino ukaba wabereye ku kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara [Maison de Jeunne].

MINIYOUTH

Uyu mukino wateguwe n’abanyamakuru babarizwa mu ihuriro ry’abanyamakuru b’imyidagaduro rizwi nka RSJF (Rwanda Showbiz Journalist Forum), bari barateguye uyu umukino wa gicuti mu rwego rwo kugerageza abakinnyi batandukanye b’iyi kipe kugirango bajye bifashishwa mu mikino yindi itandukanye bazajya bakina n’izindi kipe.

Umukino wagaragaje ubwitabire utavuga ngo buri hejuru kubera ko ni ubwambere bari bakinnye ,mu gice cya mbere umukino warangiye ikipe zinganya igitego kimwe kuri kimwe aho iki gitego cyatinzwe na Yago ku munota wa 45’ w’umukino.

Igice cya kabiri Noah winjiye asimbura yaboneye ibitego bibiri ikipe y’abanyamakuru byishyuwe na Christophe na Musangamfura Vincent byiyongera ku cyo Remy yari yatsindiye MINIYOUTH umukino urangira ari ibitego 3-3.

Uyu mukino n’ubwo wari uwagicuti gusa benshi mu bakinnyi ntibishimiye umusifuzi kuko yawusifuraga nka Champiyona , ibi byabaye ubwo yahaga umukinyi Dodos ukinira ikipe y’abanyamakuru itari y’umutuku agahita anakurwa mu kibuga ako kanya abakinnyi basigara ari batangana ku mpande zombi.

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw’abanyamakuru: Eric (GK), Jason, Jado, Bona, Claude, Dodos, Chaba, Espoir, Gentil, Eddy, Yago.

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Minyouth: Frank Ntakirutimana (GK,1), Elie Ntirandekura, Isaac Mupenzi , Niyibizi Vincent , Mwunguzi Naason, Ishimwe Jean Bosco, Musangamfura Vincent, Tuyishime Remy, Christophe Munyarugero, , Ngabonziza Benoit, Serugo Patrick.

Uyu mukino abanyamakuru bari bashyigikiwe n’ingeri zitandukanye harimo, Magasin Sport Class yabambitse imyenda  ,abanyamakuru bagenzi babo n’ibyamamare bya hano mu Rwanda.  Aha hari  abanyarwenya babarizwa mu itsinda rya Daymakers n’umuhanzi Mico The Best ndetse n’umujyanama we Dr Kintu ndetse n’abanyeshuri biga ku rwunge rw’amashuri rwa Kimisagara.

REBA AMAFOTO:

Biteganyijwe ko ku cyumweru tariki ya 19 Gicurasi 2019, hazaba undi mukino wa gicuti uzahza RSJF[ Rwanda Showbiz F.C] na Performing Art ikipe ibarizwamo n’abanyarwenya.

IREBERE VIDEO NDIMBWA YA FIGHTER P NA AMA-G THE BLACK

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU