Umukobwa w’imyaka 16 utatangajwe amazina ye utuye  muri Malaysia yiyahuye, yasimbutse amagorofa atatu nyuma yo gusaba abamukukurikira kuri Instagram kumufatira umwanzuro.

Umukobwa yasimbutse amagorofa atatu nyuma yo kubisabwa n’abamukurikira kuri Instagram

Polisi yo mu Mujyi wa Kuching muri Leta ya Sarawak, mu gihugu cya Malaysia itangaza ko ibi byabereye mu Kirwa cya Borneo, aho uyu mukobwa mu masaha abiri abanza yari yabanje kwandika ku rukuta rwe rwa instagram ati “Ibi ni ingenzi kuri njye, ni bangahe bashaka ngo mfe, ni bangahe bashaka ngo nkomeze mbeho?”

Yavuze ko abantu bagera ku bihumbi 10 ibyo bari bwishimire ari byo ari bukore. Nyuma nibwo yaje gusimbuka igorofa, ahita apfa nk’uko Daily Mail dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Umukobwa yasimbutse amagorofa atatu nyuma yo kubisabwa n’abamukurikira kuri Instagram
Ku Kirwa cya Borneo umukobwa w’imyaka 16 yasimbutse amagorofa atatu ahita apfa

Umunyamategeko akaba n’umwe mu bagize Inama Nshingamategeko Ramkarpal Singh yatangaje ko abatoye bose bemeza ko uyu mwana agomba gupfa bakwiye guhamwa n’icyaha cyo gufasha kwiyahura. Yagize ati: “Uyu mukobwa yakagombye kuba ariho uyu munsi iyo benshi mu baturage (abamukurikira) kuri Instagram bamubuza kwiyahura.”

IGITEKEREZO 1

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU