Umurinzi wa gereza muri Kenya witwa Pauline Wangari biravugwa ko yishwe n’umukunzi we witwa Joseph Ochieng ubwo bari bahuye ku nshuro ya mbere nyuma yo gukundanira ku rubuga rwa Facebook.

Umukobwa yishwe n’umukunzi we bahuriye kuri Facebook

Uyu mukobwa w’imyaka 24 yahuye n’uyu musore bikekwa ko yamwishe kuwa 13 Gicurasi uyu mwaka,basanga yishwe ku munsi wakurikiyeho atewe ibyuma.

Nkuko polisi yabibwiye urukiko,uyu mukobwa urinda gereza yakundaniye na Ochieng kuri Facebook,birangira amutumiye mu rugo rwe ngo I Murang’a babonane aribwo yamwishe.

Ochieng yabwiye polisi ko asura Wangari mu rugo rwe,aribwo bwa mbere bari bahuye nyuma y’igihe bagiranye ubucuti kuri Facebook.

Polisi yavuze ko Wangari na Ochieng bashwanye nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina,uyu musore ahita afata icyuma cyo mu gikoni akimutera mu nda,mu ijosi no mu gituza arangije ahita akimushyira mu ntoki kugira ngo bigaragare ko yiyishe.

Polisi yataye muri yombi uyu Joseph Ochieng n’abandi barimo Rodgers Namkuro na Mary Amollo ikekaho kugira uruhare mu rupfu rwa Wangari ndetse ngo izasoma urubanza rwabo kuwa 31 Gicurasi uyu mwaka.

IREBERE VIDEO NDIMBWA YA FIGHTER P NA AMA-G THE BLACK

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU