Nyirinkindi Emmanuel wari umukozi akaba n’umuyobozi muri kompanyi ikora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye izwi nka BRALIRWA, yikubise hasi mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ubwo yakoraga imyitozo ngororamubiri, agwa mu muhanda ahita ashiramo umwuka apfa urupfu rutunguranye cyane.

Umukozi akaba n’umuyobozi muri BRALIRWA yikubise hasi ari muri siporo ahita apfa [INKURU IRAMBUYE]

Nyirinkindi Emmanuel yari asanzwe ari umuyobozi ushinzwe iby’imicungire y’ububiko bwa BRALIRWA (Depot Manager)mu karere ka Gicumbi, akaba yapfuye urupfu rutunguranye mu masaha ashyira saa mbiri za mugitondo cyo kuri iki Cyumweru nk’uko umwe mu bakoranaga nawe muri BRALIRWA yabitangarije ikinyamakuru Ukwezi.

Amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi dukesha iyi nkuru ashimangira ko Nyirinkindi yazindukiye mu myitozo ngororamubiri yo kwiruka, hanyuma akaza kwikubita hasi mu muhanda agahita apfa aho bikekwa ko yaba yari afite uburwayi bw’umutima ariko bikaba bitaremezwa n’abaganga. Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Byumba biri mu karere ka Gicumbi.

Urupfu rwa Nyirinkindi rwabaye inkuru itunguranye cyane kuri bagenzi be bakoranaga kuko muri iki cyumweru cyose yakoraga akazi bisanzwe nta kibazo cy’uburwayi kimugaragaraho. Kuba yaguye hasi ari mu myitozo ngororamubiri agahita apfa kandi nta kindi kibazo cy’uburwayi yagaragazaga, nibyo bituma benshi bakeka ko yaba yazize uburwayi bw’umutima (Heart attack).

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU