Mu murwa mukuru wa Saudi Arabia, Ryadhi, umukozi wo mu rugo yarusimbutse nyuma yaho amanitswe n’umukoresha we ku giti ku zuba rikomeye bitewe nuko yibeshye agasiga ibikoresho byo muri salo ku zuba.

Umugore w’imyaka 26 ukomoka muri filipine yatangaje ko yabohewe ku giti nyuma yaho yataye intebe z‘agaciro ku zuba.

Asobanura uko yarokotse, yavuze ko yabwiye inshuti ye kumufotora agakwirakwiza ayo mafoto ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma y’ibyo ifoto yatangiye gukwirakwira kugeza tariki ya 9 Gicurasi uyu mwaka, polisi imubonye ikamutabara.

Ambasade ya filipine muri Saudi Arabia yahise yohereza uwo mukobwa iwabo ku munsi umwe nuwo Polisi yamutabariye.

Amaraporo atandukanye yerekana ko abasaga miliyoni 2 bakora mu burasirazuba bwo hagati baturuka muri Filipine.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU