Umukunzi wa Diamond Tanasha Donna yahishuye ko bagombaga gukora ubukwe mu ntangiriro za Gashyantare 2019 ariko baza kubisubika bitunguranye kugira ngo babanze bamenyane neza.

Umukunzi wa Diamond yahishuye icyatumye ubukwe bwabo busubikwa

Mu kiganiro 89 Block, Tanasha yaganiriye na Wasafi Radio kuri uyu wa wa Gatanu tariki ya 10 Gicurasi 2019, ashimangira ko adateze kuzahindura idini ndetse ko yumva nta mpamvu yatuma akura Diamond muri Islam.

Diamond ni umuyisilamu mu gihe Tanasha na we anambye ku bukirisitu.

Umunyamakuru yabajije Tanasha ati ‘Diamond ni umuyisilamu wowe ukaba umukirisitu, ese watekereje ku byo guhindura idini, nurihindura se uzafata irihe zina rya Kiyisilamu?’

Tanasha yasubije ati “ Nubaha abavandimwe banjye bose b’Abayisilamu, numva dusenga Imana imwe ari nacyo nshingiraho nemeza ko dukwiye kubaha imyemerere ya buri wese. Yankunze meze gutya, nanjye namukunze ameze kuriya, numva nta mpamvu yo kumuhindura kandi twarahujwe n’urukundo nyarwo.”

Umunyamakuru arongera ati ‘Ni ukuvuga ko muzakomeza gukundana ariko iby’amadini mukabishyira ku ruhande?’ Tanasha na we ati “Yego”.

Tanasha anambye ku bukirisitu bwe, Diamond na we azakomeza abe umuyisilamu
Tanasha anambye ku bukirisitu bwe, Diamond na we azakomeza abe umuyisilamu

Yabajijwe impamvu nyakuri yatumye we na Diamond badakora ubukwe kuri Saint Valentin ya 2019 nk’uko bari babihishuye bagitangira gukundana. Tanasha ati “Nkunze ibibazo byanyu[akubita agatwenge].

Yongeyeho ati “Mbabwije ukuri, twahisemo kubanza kumenyana neza, tugakundana, hanyuma imishinga y’ubukwe ikaza nyuma Imana nikomeza kubidufashamo.”

Diamond Platnumz yagombaga gukora ubukwe ku wa 14 Gashyantare 2019, habura iminsi mike yahinduye itariki y’ubukwe bwe n’Umunyamakuru Tanasha Donna wo muri Kenya.

Tanasha umukunzi wa Diamond yavuze ko ibyo guhindura idini yumva ntacyo bimaze
Tanasha umukunzi wa Diamond yavuze ko ibyo guhindura idini yumva ntacyo bimaze

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU