Umunyamideli witwa Funny Toheeb yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera uburyo yiganye umuhanzikazi Card B imyenda ye yari yambaye ubwo yitabiraga ibirori bya Met Gala 2019.

Mu cyumweru gishize nibwo Muri New York muri Amerika habaye ibirori bitwa Met Gala ubusanzwe bikunze kwitabirwa n’ibyamamare bitandukanye aho buri muhanzi wese aba agomba kuzana agashya ke.

Mu bahanzi bagaragaje udushya tudasangaje harimo umuhanzikazi Lady Gaga , Card B kuko baje bambaye mu buryo bwakanze benshi.

Nyuma yuko bino bibaye ,ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gutwirakwizwa amafoto atandukanye abantu biganye imyenda bari bambaye.

Umwe mu bantu bakunzwe kuri murandasi Funny Toheeb kubera ibikorwa by’ubugeni bakorerazi yiganye imyenda Card B yari yambaye maze abantu bacika ururondogoro.

Mu bitekerezo by’abantu batandukanye bavuze ko ku kigero cye yabishoboye ndetse basaba uyu muhanzikazi yiganye ko yazamushaka bakagirana ibiganiro kuko bigaragara ko amufana kubera ko ntakindi cyamamare yigeze yigana kandi nabo barabaragaje udushya.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU