Umunyarwandakazi Neza Patricia Masozera yeruye ku mugaragaro ko azakundana na Skales kugeza ku ndunduro y’ubuzima bwabo.

Ibi yabivuze ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza y’umwaka amaze akundana n’uyu muhanzi ukomeye muri Nigeria.

Ati “Ibyishimo ku isabukuru ya mbere dukundana mwami wanjye! Skales nishimira amasomo tumaze kwiga. Warakoze kunkunda uruzira imbereka no kuba umufana wanjye w’imena.”

Neza yakomeje avuga ko Skales amaze gufata ibirindiro mu mutima we ndetse bakaba bazakundana kugeza ku ifirimbi ya nyuma y’ubuzima.

Ati “Tuzakundana ubuziraherezo rukundo. Imana yampaye buri kimwe dukeneye kugira ngo tubashe kubaho. Ukora ibishoboka byose ngo wongere unyigarurire iyo hari agakosa wankoreye. Reka dukomeze dutere imbere. Uyu munsi ni uwacu.”

Nyuma y’ubu butumwa, Neza yashyizeho n’amashusho y’umuhanzikazi Yemi Alade na Mr Eazi bavuga ko bishimiye igihe we na Skales bamaranye.

Muri ayo mashusho, Mr Eazi yagiraga ati “Ndifuza kubabwira ngo isabukuru nziza kuri mwe. Warakoze cyane gutuma umuvandimwe wanjye abaho mu mutuzo. Imana iguhe umugisha.”

Yemi Alade nawe yabwiye Neza gukomeza gufata neza umuhungu wabo Skales.

Skales nawe yari yanditse kuri Instagram ashimira Neza ku kuba yihanganira amafuti ye akamubabarira.

Ati “Ibyishimo ku bw’umwaka ushize dukundana. Ndagushimira kuba wihanganira kutava ku izima kwanjye […] mwamikazi wanjye ndagukunda by’ikirenga.”

Neza yahishuye iby’urukundo rwe na Skales muri Werurwe uyu mwaka ashyira urukererekane rw’amafoto ku rukuta rwe rwa Instagram agaragaza ko ari mu rukundo na Raoul John Njeng-Njeng uzwi nka Skales mu muziki wa Nigeria.

Neza mu 2017 yegukanye igihembo cyo ku rwego rwa Afurika nk’umuhanzi utanga icyizere cy’ejo hazaza muri AFRIMMA, aza no ku cyereka abanyarwanda mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction yahuriyemo na Masamba mu Ukuboza uwo mwaka.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU