Umunyarwandakazi Neza kuri ubu uri mu rukundo n’umuhanzi Skales ukomoka muri Nigeria, aba bombi bari i Kigali nyuma y’ibyumweru 2 bari kumwe i Logos muri Nigeria.

Umuhanzikazi Neza Masozera Patricia uzwi nka Neza yazanye na Raoul John Njeng-Njeng uzwi nka Skales I Kigali nyuma y’ibyumweru 2 aba bombi bari muri Nigeria.

Ku munsi wejo nibwo twari twababwiye ko uyu muhanzi yaje mu buryo bw’ibanga gusa amakuru yandi dufitiye gihamya nuko aba bombi bari I Kigali.

Inkuru yuko aba bombi bari i Kigali yamenyekanye ubwo uyu mukobwa yasakazaga amafoto amugaragaza ari mu ndege ya Rwanda Air ndetse n’ayandi mashusho yashyize kuri Instagram avuga ko ntahanu heza nk’iwabo mu Rwanda.

Yago yari kumwe na Skales mu kiganiro The Link Up gihita kuri Tv 10

Sibyo gusa kuko uyu muhanzi Skales yari yatumiwe mu kiganiro kitwa The Link Up  kuri Televiziyo ya TV 10 n’umunyamakuru Yago ,nyuma uyu muhanzi yahise akomereza  kuri Televiziyo ya Flash Tv.

Amakuru atugeraho nanone arahamya ko aba bombi bafite iminsi micye yo kuba bari mu Rwanda aho bazahita bafata indege bakerekeza hanze.

Twakwibutsa ko Skales aherutse kwambika impeta umukunzi we Neza bivuga ko aba bombi bitegura no kurushingana mu minsi iri imbere.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU