Umupilote witwa Myat Moe Aung wo muri Myanmar yafashwe nk’intwari nyuma yo kururutsa indege yari atwaye adakoresheje amapine yayo y’imbere yari yanze gufunguka.

Umupilote yashimwe na benshi ku isi kubera igikorwa cy'indashyikirwa yakoze

Iyi ndege yavaga mu Mujyi wa Yangon, yerekeza ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Mandalay aho yaguye ku Cyumweru mu buryo budasanzwe.

Umupilote w’indege yo mu bwoko bwa Embraer 190 yashimwe uko yururukije indege yarimo abagenzi 89 ariko ntihagira n’umwe ukomereka.

Ubuyobozi bwa Sosiyete y’Ingendo zo mu Kirere muri Myanmar bwatangaje ko Myat Moe Aung yazengurutse ikibuga cy’indege inshuro ebyiri, ategereje guhabwa amakuru ko amapine yamanutse.

Iryo tangazo rivuga ko yahise agerageza ubundi buryo bwo kwitabara ndetse agabanya mazutu mu koroshya uburemere bw’indege.

Amashusho yafashwe agaragaza indege iri kugwa ikoresheje amapine yayo mbere yo gukoza ikizuru cyayo hasi; aho yagenze amasegonda 25 mbere yo guhagarara.

Minisitiri w’Ubwikorezi muri Myanmar, Win Khant, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko “Umupilote yakoze akazi gakomeye.’

Umupilote yashimwe na benshi ku isi kubera igikorwa cy'indashyikirwa yakoze

Umupilote yashimwe na benshi ku isi kubera igikorwa cy'indashyikirwa yakoze

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU