Umuraperi Drake yayoboye urutonde rw’abahanzi begukanye ibihembo byinshi muri Billboard Music Awards byatanzwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Gicurasi 2019.

Umuraperi Drake yakoze amateka mu itangwa rya Billboard Music Awards 2019
Umuraperi Drake yegukanye ibihembo 12 aho yari ahatanye mu byiciro 17. Ubu mu mateka ye ahise agwiza ibihembo 27 bya Billboard Music Awards.

Ibihembo byatangiwe mu nyubako ikomeye ya MGM Garden Arena mu Mujyi wa Las Vegas.

Mu bihembo Drake yatwaye harimo icya “Top Artist award”, “Top male artist” ndetse na “Top 200 Album” ku bwa album ye “Scorpion” yakoze amateka mu gihe gishize.

Mbere y’itangwa ry’ibihembo, abantu bari biteze ko Cardi B [na we yatwaye 12] aza kwiharira ibihembo hafi ya byose kuko yari mu byiciro 21.

Drake yari ahatanye mu byiciro 17, kimwe na mugenzi we Post Malone. Umuraperi XXXTentacion yari mu byiciro icumi mu gihe Ariana Grande utajya wiburira muri iki gihe mu bihembo yari yatoranyijwe mu byiciro icyenda.

Taylor Swift yaririmbye mu gufungura ibi birori
Taylor Swift yaririmbye mu gufungura ibi birori

Ibirori byatangijwe na Taylor Swift mu ndirimbo ye “ME!” mbere y’uko Kelly Clarkson wabiyoboye agera imbere y’imbaga yari yitabiriye uyu muhango udasanzwe.

Kelly Clarkson wayoboye ibirori na we yaririmbye
Kelly Clarkson wayoboye ibirori na we yaririmbye

Kelly Clarkson ayoboye ibi birori ku nshuro ya kabiri, yanaririmbye indirimbo ze zirimo “UglyDolls”, “Broken & Beautiful.”

Urutonde rw’abahawe ibihembo muri Billboards Music Awards:

— Top Hot 100 song: ’Girls Like You’ Maroon 5 featuring Cardi B
— Top Billboard 200 album: Drake, Scorpion
— Top artist: Drake
— Top new artist: Juice WRLD
— Top female artist: Ariana Grande
— Top male artist: Drake
— Top streaming songs artist: Drake
— Top song sales artist: Drake
— Top radio songs artist: Drake
— Top duo/group: BTS
— Top R&B artist: Ella Mai
— Top rap artist: Drake
— Top country artist: Luke Combs
— Top rock artist: Imagine Dragons
— Top Latin artist: Ozuna
— Top dance/electronic artist: The Chainsmokers
— Top Christian artist: Lauren Daigle
— Top gospel artist: Tasha Cobbs Leonard
— Top social artist: BTS
— Top touring artist: Ed Sheeran
— Chart achievement award: Ariana Grande
— Icon award: Mariah Carey

Cardi B ni uku yaje mu birori bya Billboard yambaye
Cardi B ni uku yaje mu birori bya Billboard yambaye

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU