Umuholandi yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko umupira umukoze ku kugura bigatuma hinjira igitego kitateganyijwe agahita agisifura ko kinjiye.

Umusifuzi yakoze agashya atsindira igitego ikipe yasifuriraga umukino

Kuri uyu wa 25 Gicurasi 2019 nibwo mu gihugu cy’ Umuholandi habaye umukino wahuzaga amakipe abiri ariyo HSV Hoek na Harkemase Boys.

Aya makipe uko ari abiri akina mu kiciro cya Kane mu Buholandi cyitwa Derde Divisie.

Uyu musifuzi utatangajwe amazina ye wasifuraga uyu mukino ngo ikipe ya HSV yari isatiriye umupira wagaruwe na ba myugariro ba Harkemase ugana muri koloneri usanga undi mukinnyi wa HSV aho yari ari awusonga mu izamu ugonga uyu musifuzi aho yari ahagaze umukora ku kugura ujya mu izamu arangije yemeza igitego.

Amashusho yagaragaje ko uyu musifuzi watsindiye HSV yibeshye kuko n’ubundi uyu mupira wagaruwe na myugariro wa Harkemase utarenze umurongo.

Abakinnyi b’amakipe yombi batunguwe n’ukuntu uyu musifuzi yemeje iki igitego kandi ariwe wateye umupira atabishaka ukajya mu izamu, yarangije akemeza igitego kitarenze umurongo.

Umusifuzi yakoze agashya atsindira igitego ikipe yasifuriraga umukino

Nubwo uyu musifuzi yahaye igitego HSV itakoreye,umukino warangiye Harkemase iyinyagiye ibitego 4-2.

Umusifuzi yakoze agashya atsindira igitego ikipe yasifuriraga umukino

IYUMVIRE HANO NDIMBWA by FIGHTER P Ngabo ft AMA G The Black

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU