Umukunzi wacu aragisha inama abasomyi b’uru rubuga , yabuze amahitamo y’icyo yakora kuko ngo umusore uzi kunyaza abona agiye kumutanya n’umugabo we bamaranye imyaka babana.

Umusore uzi kunyaza agiye gutuma nisenyera urugo - Nkore iki?

Uyu mukunzi wacu utashatse ko amazina ye atangazwa aragira ati ni kenshi mbona mugira inama abantu babagejejeho ibibazo binyuranye kandi nkabona inama mubaha zubaka. Ni muri urwo rwego nanjye nifuje kubagezaho ikibazo cyanjye kuko nanjye kinkomereye kandi rwose nkaba nkeneye ubufasha bw’ibitekerezo byanyu n’abandi bose barasoma iyi nkuru yanjye..

Ntabatindiye rero, ikibazo cyanjye giteye gitya : Maze imyaka 4 nubatse mbana n’umugabo wanjye ndetse dufitanye umwana 1. Muri iyo myaka 4 ntiyahwemye kuntonganya no kuncyurira buri munsi bitewe ngo nuko ntanyara. Ibi bintu byarambabazaga gusa nkumva amakosa ari ayanjye ndetse nkumva ahari ntateye nk’abandi bagore.

Mu minsi ishize naje guhura n’umusore aranyishimira ndetse atangira kujya antereta. Namubwiye ko mfite umugabo mbona ntacyo bimubwiye ambwira ko yanyikundiye. Nyuma yo kumara igihe tuganira nageze aho ntangira kumva ntangiye kumukunda cyane cyane ko umugabo wanjye twasaga n’abatakimeranye neza kuko icye ari ukumbwira nabi no kumbwira ko nta mugore undimo ngo kubera ko ntanyara.

Kubera ukuntu uyu musore yanyitayeho, anyereka urukundo bigera aho mwemerera ko turyamana nanjye ntazi uko bigenze, gusa umunsi twaryamaniyeho wambereye ni nk’igitangaza kuko ibyo nibwiraga ko ntari nk’abandi bagore, ko ntanyara, ko ntashobora gushimisha umugabo nasanze atari byo.

Uwo musore twararyamanye tugirana ibihe byiza ntazibagirwa dore ko twarangije uburiri bwuzuye amazi wagirango bahasutse ijerekani yuzuye amazi, nasanze ari umusore uzi kunyaza, mbese uzi gushimisha umugore mu buryo bwose. Narabirebye numva ikiniga kiramfashe sinzi aho amarira yaturutse nibutse imyaka yose namaze ntukwa nzira ubusa.

Ikindi gikomeye kurenza ibi ni uko kuva uwo munsi umugabo wanjye numvise amvuyemo ku buryo ubu numva naramuzinutswe ahubwo nitekerereza uwo musore kandi nawe aba ashaka ko duhorana.

Ikibazo mfite rero ni uko ibi byatumye kubana n’umugabo wanjye bisigaye binkomereye cyane ku buryo ubu iyo yongeye kumbwira iby’uko ntanyara numva nahita musubiza ko ari we utazi icyo gukora ariko nkagira ubwoba ko yahita amenya ko namuciye inyuma. None mungire inama, kureka uwo musore byarananiye kuko ni we umpa ibyishimo kandi sinshaka gusenya urugo rwanjye cyane ko uwo musore nta na gahunda yo kubana nanjye afite ikindi naba nteye agahinda umwana wanjye.

umugabo wanjye nawe nabuze aho nahera mubwira ko hari ibyo atazi yakagombye kwiga kugirango tubashe kugirana ibihe byiza, rwose nabuze icyo nakora pe. Ndabinginze rero ngo mumfashe mumbwire icyo nakora kugirango ngume mu rugo rwanjye kandi mbashe kwishimirana n’umugabo wanjye.

10 IBITEKEREZO

  1. huuu! abagabo benshi babipfa nabagore kandi ikibazo atari abagore. gusa umugisha nuko yabikubwiye kandi nawe ku bwange numva utarakosheje cyane kumenya aho ikibazo gihererreye. uzagerageze kumuganiriza umubwire ko mwagarageza guhindura uburyo mwabikoragamo. wajya umubwira uko yabigenza ukurikije uko uwo musore yabikoraga ariko ukamwumvisha ko aribyo bigufasha kwishima.

  2. Njye mbona warabaye indaya naho niba ukunda umugabo wawe wamufasha kuko wamenye aho ikibazo kiri. Ntago yaba abiguhora atabizi, biragaragara ko harabo anyaza bugakunda. Nukomeza kwigira umukoresha muburiri ntiwereke umukozi icyo agomba gukora akazi kazamfa nyine kdi bizarangira uwo musore akwanze hama uhinduke indaya

    • Gerageza wegere umugabo umufashe cg unabyikorere ugeze aho ushaka kugera ku byishimo byawe kuko urugo ni urwanyu babiri, naho ubundi nukomeza kwishinga uwo musore uraje uhinduke indaya kuko mu minsi mike araba yaguharurutswe ndetse asigare akureba nk’indaya iraho gusa cyane ko wanabyivugiye ko nta gahunda yo kugutwara afite.
      Nyuma y’igihe uzagaruka ku mugabo wawe cg uzanageze igihe ubifatirwemo.

  3. Njye inama nakugira nuko wabwiza umugabo wawe ukuri kd ukamufasha gushyira mubikorwa ibyo mwavuganye naho ubundi uraje usenye pe kubera ako gahungu kakunyaje kd umugabo wawe nawe ashobora kuba atazi uko babikora kd yabishobora so mubwire yige kd nawe umufashe igikorwa nicyanyu mwembi

  4. Inama nakugira ni iyi: Uzifate nkutazi amahano wakoze ugaca inyuma umugabo wawe, umysabe ko mwajya kwamuganga ubisobanukiwe akabagirira inama hamwe z’uko icyo gikorwa bacyitwaramo. Ubwo nyuma yuko mugiriwe inama uzamufasha kuzishyira mu bikorwa naho ibyo kurara ureba ngo uratekereza uwakunyaje gusa nta kindi cyiza umuziho ni bibi erega mujye mutekereza ko gucana inyuma ari icyaha gikomeye hagati y’abashakanye gishobora no kukurimbuza.

  5. Uzamubwire ko ukiri umukobwa wigeze gukundana n’umuntu akajya akunyaza azumva ko ari we utabizi. Hanyuma umubwire ko witeguye kumwereka uko yakunyazaga kugira mufatanye gukemura icyo kibazo.

  6. Imibonano mpuzabitsina ni igikorwa cya babiri bose bakagira uruhare! Niba waramenye aho ava sinumva impamvu utahereka umugabo wawe niba ushaka kubaka. Nta muntu ushobora byose ubwo uwo nawe umusanze wasanga hari byinshi adashoboye! Urugo n’urwa mbere iyo rwanze nizindi zirakunanira ugasaza uri inzererezi!

    • Yewe nawe niba ushaka kubaka urugo rwawe wabigiramo uruhare wereke umugabo wawe aho yakoza igitsina kugirango amazi aze,uretse ko ashbora kuba yaratewe nuko wari urimo gusambana kuko care uha umusambanyi sizo uha umugabo /gore wawe.koko babivuze ukuri igitsina kikibano kiraryoha rwose

      • umva twese twahawe ubuzima bumwe 1 gusa kandi niwowe uhitamo uko uzabubamo gurageza ubeho wishimye kuko utazi uko iherezo

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU