Kuri uyu wa gatatu i Moscow, umuhungu w’umunyamabanga wa mbere wa ambasade y’u Rwanda mu Burusiya yahanutse kuri etage ya 21 y’inzu yitura hasi arapfa.

Umwana 'umunyarwanda wabaga mu Burusiya yahanutse kuri etage ya 21 arapfa

Ikinyamakuru cyitwa Vechernyaya Moskva kivuga ko ambasaderi w’u Rwanda i Moscow yemeje aya makuru ko uyu muhungu yahanutse mu idirishya ry’inyubako yo gucumbikamo [apartment] iri mu gace kitwa Nakhimovskiy Prospekt mu mujyi wa Moscow, yabanagamo na se.

Uyu musore wari utarageza imyaka 20 yigaga mu ishuri ryisumbuye, ikinyamakuru Life shot kivuga ko abaganga bari baramusanganye indwara yo mu mutwe ya ’bipolar disorder’ ndetse ngo yari yarabwiye abaganga n’abarimu be iby’ubu burwayi bwe.

Ambasaderi w’u Rwanda yahise abwira itangazamakuru ry’i Moscow ko ubwo iyi mpanuka yabaga nta muntu wari hafi y’uyu mwana. Yahanutse ahagana saa saba z’amanywa kuri uyu wa Gatatu.

Uyu musore witabye Imana yari ageze mu cyiciro cya 11 aho yigaga mu ishuri rya “International School of Tomorrow” aho muri uyu mwaka yagombaga kurangiza amasomo ye.

Umwe mu ba dipolomate b’u Rwanda muri ambasade y’u Rwanda i Moscow yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko  uyu mwana yahanutse kuri etage ya 21 agapfa ubu bakaba bari kwitegura gucyura umurambo we ngo ushyingurwe mu Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU