Itsinda rya Urban Boys bagiye gutaramira abakunzi babo batuye mu duce tw’u Rwanda dutandukanye turimo Huye,Nyamagabe ndetse na Gisagara.

Urban Boys bagiye gutaramira abakunzi babo batuye Huye,Nyamagabe na Gisagara

Itsinda rya Urban Boys rigizwe n’abasore babiri aribo Humble Jizzo na Nizzo Kaboss ni rimwe mu matsinda yo mu Rwanda amaze kwigarurira imitima ya benshi kubera indirimbo zabo.

Mu rwego rwo kwifatanya n’abakunda umuziki wabo bateguye ibitaramo bizabera mu duce tugize u Rwanda mu rwego rwo kwishimana nabo ndetse no gusabana nabo by’umwihariko bagiye gukorera igitaramo mu Karere ka Huye aho itsinda ryabo ryavukiye.

Muribi bitaramo by’umwihariko ikizabera mu Karere ka Huye ngo abafana babo bababonye bakizamuka bazongera kubabona kuri iyi nshuro ah obo babyita nka kumwe umwana akura  akagira ibyo ageraho atakiba iwabo ariko akajya asimbuka agasura ababyeyi n’abavandimwe.

Biteganyijwe ko iki  gitaramo kizaba taliki ya 10 Gicurasi 2019, muri Credo Hotel mu kabyiniro kari muri iyi Hotel kitwa Diamond Club, aha kwinjira bikazaba ari 1000frw mu myanya isanzwe mu gihe mu myanya y’icyubahiro ari 2000frw.

Hazakurikiraho ibindi bitaramo birimo icyo bazakorera i Nyamagabe na Gisagara , Ku Cyumweru bazagaruka i Kigali mu gitaramo kizabera muri VIP Club Nyabugogo.

Huye igitaramo kizaba taliki 10

Urban Boys bagiye gutaramira abakunzi babo batuye Huye,Nyamagabe na Gisagara

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU