Muri Thailand imbwa yitwa Ping Pong yabaye icyamamare nyuma yo kurokora uruhinja rwashyinguwe ari ruzima na nyina wabikoze abitewe no gutinya ababyeyi be.

Uruhinja rwashyinguwe ari ruzima rwatabawe n'imbwa yavunitse ukuguru

Ubwo Ping Pong yageraga aho uru ruhinja rwari rumaze gushyingurwa, yamotse cyane ndetse yanga kuhava kugera ubwo nyirayo yaje kureba impamvu iri kumoka acukuye asanga ni uruhinja bahashyinguye ahita ahuruza abaturanyi barujyana kwa muganga rurarokoka.

Nyina w’uyu mwana ngo yari afite imyaka 15 y’amavuko ariyo mpamvu yahisemo gushaka  kumwica amushyingura ari muzima nyuma yo gutinya ko ababyeyi be bamumerera nabi bamuziza ko yabyaye akiri muto.

Abatuye mu gace ka Ban Nong Kham batabajwe nyuma yo kubona uru ruhinja, barujyana kwa muganga, ku bw’amahirwe basanga uruhinja rwashyinguwe ari ruzima rugihumeka.

Usa Nisaikha nyiri iyi mbwa Ping Pong,yavuze ko yavunitse ukuguru nyuma yo kugongwa n’imodoka,ariko yanze kuyirukana kubera ubudahemuka igira ndetse ngo imufasha mu kazi ko kuragira inka ze.

Nyina w’uru ruhinja yahise atabwa muri yombi ndetse yashikirijwe ubugenzacyaha bumushinja icyaha cyo guta umwana no kugerageza kumwica.

IREBERE VIDEO NDIMBWA YA FIGHTER P NA AMA-G THE BLACK

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU