Urukiko rw’ ibanze rwa Gasabo kuri uyu kabiri tariki 28 Gicurasi 2019  rwemeje ko Nsabimana Callixte ‘Sankara’ afungwa iminsi 30 y’ agateganyo.

Saa 15:10 umucamanza yari yinjiye mu cyumba cy’iburanisha gusoma icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe ndetse mu cyumba harimo abanyamakuru benshi ariko Nsabimana Callixte ’Sankara’ ntiyagaragaye.

Inkuru dukesha ikinyamakuru Igihe ivuga ko Umucamanza yatangiye asoma ibyaha Nsabimana akekwaho uko ari 16, byose akaba yarabyemeye mu iburanisha riheruka aho yanasabye abanyarwanda n’Umukuru w’Igihugu imbabazi.

Ibyaha 16 aregwa ni: Iremwa ry’umutwe w’ingabo ritemewe, Icyaha cy’iterabobwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi, gufata bugwate, gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, guhakana Jenoside.

Hari ukwiba yitwaje intwaro, gutwika, kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake no gutanga, kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

Ubushinjacyaha buvuga ko impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha ari uko abyemera akabisabira imbabazi, kuba yarafatanywe indangamuntu n’inyandiko z’inzira yakoreshaga ashaka ibitunga abagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, kuba umwirondoro we utazwi, kuba yiyemerera ko yashinze umutwe w’iterabwoba, amajwi n’amashusho byafatiwe muri telefoni ye yigamba ibitero byagabwe mu Rwanda kandi akemera ko ari iye.

Hari kandi amatangazo atandukanye yasinywe na Rusesabagina ndetse na we [Nsabimana] akaba yarayasinyeho akangurira ibihugu byo hanze kwanga u Rwanda, kuba hari abapfuye n’abakomeretse kandi yarabigizemo uruhare.

Ubushinjacyaha busanga urukiko rwabishingiraho agafungwa by’agateganyo ukwezi iperereza rigakomeza.

Nsabimana we asaba ko yarekurwa kuko atakwica iperereza kuko ibyo ashinjwa ariwe wabyivugiye ndetse akaba yaranitandukanyije n’umutwe wa FLN yari abereye umuvugizi.

Urukiko rwavuze ko ’kuba abyemera, hari abamushinja, amashusho n’amajwi avuga ko niyo yapfa urugamba rwakomeza, kuba ibyaha akekwaho ari iby’ubugome, kuba hari impungenge ko yatoroka ubutabera no kuba aho atuye hatazwi ari ibintu biteye impungenge ko arekuwe ataboneka.

Umucamanza yavuze ko Nsabimana aramutse arekuwe byatuma asibanganya ibimenyetso cyangwa akotsa igitutu abagizweho ingaruka na biriya bitero kandi kutamufunga bikaba byatuma biriya byaha akekwaho bisibangana.

Rwavuze kandi ko hari impamvu zikomeye kandi zidashidikanywaho zituma uregwa akekwaho ibyaha, bikaba bigaragara ko ibyo akekwaho buri kimwe kirengeje igihano cy’imyaka ibiri y’igifungo, bityo arekuwe yasubira mu ishyamba gufatanya n’abo bafatanyaga muri ibi bikorwa, ndetse ko hari impungenge ko yakomeza no gufatanya n’ibyitso bye dore ko yaje mu Rwanda atizanye ku bushake ahubwo yafashwe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU