Umuhanzi Amalon yakoze indirimbo ayita Shaddy Boo ,nk’umugore akunda cyane mu Rwanda kandi uhiga abandi uburanga.

Bizimana Aman wamamaye nka Amalon ni umuhanzi ugezweho muri iki gihe mu ndirimbo nka ‘Byakubaho’, ‘Yambi’ n’izindi. Uyu musore ukiri muto yatangiye kumenyekana cyane mu mwaka wa 2018 ariko ngo ntabwo ari wo mwaka yari atangiriye ho umuziki.Umuziki yatangiye kuwukora yiga mu mashuri yisumbuye ngo muri 2010 nibwo yatangiye kujya muri Studio agafasha abandi bahanzi mu ndirimbo zabo akongeramo ijwi rye.

Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke Amalon yatangaje ko hari indirimbo yakoze muri 2015 itarigeze imenyekana yise Shaddy Boo. Muri iyo ndirimbo Amalon aririmba avuga inkuru y’umukobwa mwiza ngo ukora ibintu byose nka Shaddy Boo haba kubyina, kugenda n’ibindi. Impamvu ari we yafatiyeho urugero akanaririmba izina rye ngo ni uko kuva yamenya ubwenge nta wundi mukobwa uramamare kurenza aha Shaddy Boo ngo bikaba n’akarusho kuko ari mwiza.

Uretse kuba yaramuririmbye n’ubusanzwe ngo aramukunda kuko ari umugore mwiza.

Ati “Ni mwiza kandi agezweho hashize imyaka ine nkoze iriya ndirimbo icyo gihe ni we wari ugezweho. Burya mu muziki hari ukuntu habaho kuririmba ikintu kiba kiriho, kigezweho nange nabikoze muri ubwo buryo.”

Amalon avuga ko kuva yamenya ubwenge nta wundi mukobwa uraza ngo yemeze Shaddy Boo, kuri we inama amugira ngo ni ugukomeza ibyo akora nta guhagarika ngo kuko ari byo bamukundira.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU