Diamond Platnumz yacanye umubano n’abana yabyaranye na Zari, bigaragaza urwango rukomeje gukura hagati ye n’uwahoze ari umugore we Zari Hassan batakivuga rumwe.

Diamond Platnumz yacanye umubano n'abana yabyaranye na Zari

Urwango rukomeje gukura hagati ya Diamond na Zari ku buryo kuri ubu uyu muhanzi yakuye abana babyaranye mu nshuti ze ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo yirinde kuzajya areba ubuzima bwabo.

Diamond yakuye Zari mu bantu bashobora kumureba kuri Instagram [block], ibyari umunabi hagati yabo byahindutse ibindi ubwo mu minsi yashize uyu muhanzi yashinjaga Zari ko mu gihe babanaga yaryamanaga na Peter Okoye wahoze muri P Square.

Diamond ubu asigaye akundana na Tanasha Donna, umunyamakuru ukomeye muri Kenya; Zari na we afite undi musore bahararanye ariko ntajya yerekana isura ye gusa ngo urukundo rwabo rugeze aharyoshye.

Zari aheruka gushinja Diamond kuba umubyeyi gito wanigeze kwihakana umwana we[uwo yabyaranye na Mobeto], yanavuze ko yanze gusura abana be mu gihe uyu muhanzi amushinja ko yamusibiye amayira yamuhuza na bo.

Mu buryo busa no kwihimura, Diamond yakuye abana yabyaranye na Zari mu bantu akurikirana ubuzima bwabo kuri Instagram mu gihe uwo yabyaranye na Hamisa Mobeto amwitaho ndetse hari igihe yandika ibitekerezo ku mafoto ye.

Urwango rukomeje gukura hagati ya Diamond Platnumz n’uwahoze ari umugore we Zari HassanUrwango rukomeje gukura hagati ya Diamond Platnumz n’uwahoze ari umugore we Zari Hassan

Zari aherutse kugaragaza ko yarakajwe n’amagambo Diamond yatangaje, yandika ubutumwa bw’uruhererekane kuri Instagram agira ati “Ntuzigere wizera umugabo wihakanye inshuro nyinshi amaraso ye, ndabishimangira amaraso ye. Urumva ari ukuhe kuri kwasohoka mu kanwa ke?” , bigaragaza Urwango rukomeje gukura hagati y’aba bombi.

Yongeyeho ati “Niba naraguciye inyuma mbure abana banjye. Menya amakosa yawe uyakoreshe ukure uhinduke ube umugabo uhamye.”

Urwango rukomeje gukura hagati ya Diamond Platnumz n’uwahoze ari umugore we Zari Hassan
Diamond ngo asigaye yita ku mwana wa Mobeto, aba Zari yabashyize ku ruhande

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU