Umudepite wo mu Ntara ya Mississippi yatawe muri yombi ashinjwa  guhohotera umugore we bitewe n’uko yatinze kwiyambura imyambaro ye ngo batere akabariro.

Doug McLeod w’imyaka 58 y’amavuko yafashwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu mu Karere ka George ashinjwa  ihohoterwa ryo mu rugo (domestic violence). Ashinzwa ko yamukubise umugore we mu maso bituma akomereka ku mwuna, amuhora ko yatinze kwiyambura imyenda ngo batere akabariro.

Polisi yatangaje ko yasanze amaraso hasi mu cyumba cy’uwo muryango. Ikinyamakuru Sun Herald dukesha  iyi nkuru kivuga ko ikegeranyo cyashyizwe ahagaragara kerekanye ko igihe igipolisi cyageraga muri urwo rugo ruri ahitwa Lucedale, cyasanze McLeod yasinze afite n’inzoga mu ntoki.

Nk’uko ikinyamakuru Clarion Ledger cyo muri iyo ntara ya Mississippi kibivuga cyakomeje kivuga ko  abapolisi bavuze ko basanze umugore wa McLeod be n’undi mugore yari mu nzu yabo batashywe n’ubwoba.

Uwo mugore wundi yabwiye igipolisi ko umugore wa McLeod yahungiye mu cyumba cye yuzuye amaraso mu maso. Bahise bakinga umuryango maze McLeod akomeza akubita ku muryango, ababwira ko ashobora kwica imbwa ye mu gihe batamukingurira.

Umugore wa McLeod avuga yatinze ko gukora imibonano nawe kubera  ko umugabo we yari yasinze . Umugabo amaze kubwirwa ko igipolisi cyamaze kubona inkuru y’ihohotera ryo mu rugo, yagize ati “Murimo kunyinisha?”.

McLeod,ni se w’abana batatu, ntiyashatse kugira icyo asubiza umunyamakuru wari umubajije  icyo avuga ku byo yarimo gushinzwa. McLeod yarekuwe atanze ingwate y’amadolari 1000$ y’amanyamerika.

Abadepite bagenzi be bo mu ishyaka ry’Abarepublika muri iyo ntara bavuga ko McLeod akwiye kwegura mu gihe ibyo ashinzwa bizaba bimuhamye. Perezida w’inteko shingamategeko ya Mississippi, Philip Gunn, avuga ko yagerageje guhamagara McLeod ngo bavugane ibyo kwegura mu gihe ibyo ashinzwa byaba  ari impamo.

Avuga ko ibyo yakoze “nta muntu n’umwe yabyemera”.

Ibiro by’umukuru w’iyo ntara, Phil Bryant, byasohoye itangazo,aho bitangaza ko “ibikorwa by’ihohotera iby’ari byo byose bihanwa”. Umuvugizi wa Bryant yabwiye ibiro ntaramakuru bya Associated Press, ko mu gihe ibyo ashinjwa byagaragara ko ari ukuri, uyu mukuru w’intara yahita yifatanya n’abandi basaba ko yakwegura.

David Blount,umusenateri wo muri iryo  shyaka ry’aba demokarate, nawe yasabye ko uyu mudepite yakegura ku mirimo ye.

McLeod asanzwe afite uruganda rw’amapine, ni umudepite w’intara ya Mississippi kuva mu mwaka wa 2012,kandi bigaragara ko ashobora kongera gutorwa n’ubwo nta wundi bahatana.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU