Leta zunze ubumwe z’Amerika zohereje ubwato bwazo bw’intambara mu burasirazuba bwo hagati guhangana n’icyo Amerika yise ubushotoranyi bwa Iran ku nyungu z’Amerika no ku nshuti zayo.

Nkuko Tubikesha ijwi ry’Amerika mw’ itangazo umujyanama mu bijyanye n’umutekano muri presidansi y’Amerika John Bolton yavuze ko kohereza ubwo bwato bigamije kwihaniza igihugu cya Irani ko nikiramuka kigabye ibitero ku nyungu z’Amerika cyangwa inshuti zayo, kizahahurira n’akaga gakomeye k’inguvu zayo za gisirikali.

Bolton yavuze ko n’ubwo Amerika itifuza intambara n’igihugu cya Irani, yiteguye igihe cyose kuburizamo ibitero byagabwa n’ingabo za Irani cyangwa abandi bakorana nayo.Icyakora muri iryo tangazo ntihagaragaramo aho ubwo bushotoranyi bwakorewe n’intera buriho.

Ubwo bwato buzwi nka USS Abraham Lincoln, bwahagurukanye n’ibindi bikoresho bya gisirikari birimo indege z’intambara n’abasarikari barwanira mu mazi bagera ku 6,000.

Ntacyo kugeza ubu igihugu cya Irani kiratangaza kuri icyo cyemezo cya Leta zunze ubumwe z’Amerika, ariko mu cyumweru gishize, ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Irani Javad Zarif, yari yavuze ko John Bolton n’abandi barimo na ministiri w’intebe wa Israheli bashishikajwe no guteza akaduruvayo mu burasirazuba bwo hagati.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU