Perezida Paul Kagame yavuze ko abantu bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, baba bari mu mahanga cyangwa ahandi aho ariho hose, uwegereye umuriro uramwotsa, bagomba kwitonda kuko u Rwanda rufite imbaraga zo guhangana nabo.

uwegereye umuriro uramwotsa

Ubwo yari mu Karere ka Burera, Kagame yavuze ko hari abantu bafite imigambi mibi ku Rwanda bari mu mahanga, ko bamwe bazizana mu Rwanda cyangwa abandi bagafatwa.

Yahereye ku bigamba ibitero banyuze kuri radiyo mpuzamahanga na internet, avuga ko bibwira ko bari kure y’u Rwanda, ariko koko bari kure kuko ntaho bahurira n’umuriro.

Ati “Waba uri muri Amerika, Afurika y’Epfo, mu Bufaransa, ukibwira ngo uri kure, ariko uri kure kuko ntaho uhuriye n’umuriro. Ariko umunsi begereye umuriro uzabotsa. Ibyo bari bakwiye kuba babizi, aribo ari n’ababashyigikiye, bazi ko hano batahakinira, nta kuhanikinira.”

“N’abashaka kubajyamo bakabakoresha, mujye mubabwira ko, barakinisha umuriro, uzabotsa. Kuri icyo cy’umutekano nta muntu twabyingingira, abantu bakwiye kumva ko twabuze umutekano igihe kinini, dutakaza byinshi, ariko icyo gihe cyararangiye. Turi mu gihe cy’amahoro. Dushaka amahoro ku neza cyangwa ku bundi bundi buryo.”

Yavuze ko kubona umutekano nibisaba ingufu nazo u Rwanda ruzifite, asaba abaturage kugira uruhare mu gucunga umutekano kandi inzego zibishinzwe zibari hafi.

uwegereye umuriro uramwotsa
Uwegereye umuriro uramwotsa : Perezida Kagame

uwegereye umuriro uramwotsa

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU