Abagabo benshi ntibakozwa ibyo gupfumbata abagore babo nyuma y’igikorwa cyo gutera akabariro kuko baba bashaka guhita basinzira nyuma yiki gikorwa cy’ingufu. Abagore bo bahora bifuza kuryama bapfumbatswe kuko ar’ikimenyetso cyerekana ko bakunzwe kandi bitaweho n’abagabo babo.

Iyo umugore atapfumbatswe n’umugabo we nyuma yo gutera akabariro ngo amuguyaguye bimusigira inkomanga ku mutima yibwira ko urukundo rwagabanutse cyangwa atagishimisha umugabo mu gitanda nka mbere, nyamara abagabo birengangiza gupfumbata abagore babo nyuma y’imibonano kugirango batabitaho ngo baganire byinshi bitandukanye.

Uyu munsi twahisemo kubaganiriza ku byiza byo gupfambatana nyuma yo gutera akabariro n’igihe cyose abashakanya, abakundana basangiye ikirambi kuko ar’ingenzi ku rukundo n’imibanire yabo.

Gupfumbatana byongera ibyishimo nu rukundo

Abahanga mu mikorere y’umubiri wacu bagaragaza ko gupfumbatana hagati y’abashakanye byongera umusemburo wa oxytocin uzwi nk’umusemburo w’urukundo n’amarangamutima. Iyo uwo musemburo ari mwinshi muri wowe ugaragaza akanyamuneza n’ibyishimo kandi ugafasha abagore batwite hamwe nabonsa guhorana akamwenyu n’inseko ikeye.

Bizamura ubushake bwo gutera akabariro bikanongera imbaraga

Abashakanye bashobora kwifashisha gupfumbatana mbere yo gutera akabariro nk’igikorwa cyo gutegurana. Abahanga mu byihuza bitsina bagaragaza ko umusemburo wa dopamine wongera ubushake bwo gutera akabariro wiyongera cyane igihe umugore n’umugabo bahuje imibiri yabo bityo gupfumbatana muna kora kora naho mbere yo gutera akabariro bibongera ubushake.

Birinda umunaniro no guhangayika

Mu bushakashatsi bwakorewe kubagore bo muri USA bwerekanye abagore bakunze bakunze guhuza ibiganza n’abagabo babo bibarinda umunaniro, guhuzagurika no guhangayika kurusha abagore badafite uwo bahuza ibiganza. Ibi bigaterwa no kuba igihe imibiri ikoranyeho umusemburo wa oxytocin w’urukundo n’amarangamutima urekurwa kandi ukagira uruhare mu kugabanya umunaniro no guhangayika.

Gupfumbatana kandi bifasha umubiri mu buryo butandukanye harimo kugabanya umuvuduko w’amaraso,kurinda umutima gutera cyane, kugabanya uburibwe n’ubwoba.

Abashakanye bifuza guhorana akanyamuzeneza mu rushako rwabo bakwiye kuzirikana cyane kuriki gikorwa kabone nubwo umugabo yaba ananiwe cyane ntakwiye kwirengagiza umugore we ngo aryame areba hirya kuko abagore benshi nyuma yo gutera akabariro bifuza kugaragarizwa urukundo no kwitabwaho.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU