Umuhanzi Yvan Muziki, mubyara wa Masamba Intore aherutse gufatirwa muri Uganda arafungwa, akurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza ibiyobyabwenge.

Yvan Muziki mubyara wa Masamba afungiwe i Kampala azira ibiyobyabwenge

Yvan Muziki asanzwe ari Umurundi ukomoka mu Rwanda. Nyina ni Umunyarwandakazi akaba avukana na Sentore Athanase, se wa Masamba Intore mu gihe se umubyara we ari Umurundi.

Mu Rwanda yahakoreye indirimbo zirimo ‘Ntunsige’, ‘Cherie’ yahuriyemo na Urban Boyz ndetse na ‘Byabihe’ yakoranye na Uncle Austin. Yaherukaga i Kigali muri Kanama 2018, yahavuye akoranye igitaramo na Masamba na Jules Sentore, cyabereye kuri People Club.

Yvan Muziki

Televiziyo NBS yatangaje ko mu cyumweru gishize polisi ya Uganda yafashe itsinda ry’abantu barindwi bafatanywe ibiro 16.5 by’ikiyobyabwenge cya Heroin[kizwi nka Mugo mu Rwanda].

Umuvugizi wa polisi mu Mujyi wa Kampala, Luke Owoyesigyire yavuze ko aba bantu barimo Yvan Muziki bafatanywe heroin hamwe n’ibindi biyobyabwenge bafite umugambi wo kubyinjiza muri Uganda mu gihe abandi bashakaga kubijyana i Burayi.

Abafashwe harimo Nansamba Zam Salim, umugore w’imyaka 28 ukorera ubushabitsi i Kampala, Luwemba Andrew Kwagalakwe w’imyaka 32 ukora ku kibuga cy’indege cya Entebbe na mugenzi we Musinguzi Elly bakorana.

Ubwo aheruka mu Rwanda yakiriwe n'abo mu muryango we
Ubwo aheruka mu Rwanda yakiriwe n’abo mu muryango we

Mu bandi bafashwe harimo umurundi[Yvan Muziki] we akaba yari afite ibyangombwa by’inzira yahawe n’u Bubiligi ari naho asanzwe aba.

Yvan Muziki, ngo yafashwe ashaka gufata indege ya Qatar Airways ubundi akageza mu Burayi ibiyobyabwenge ashinjwa kuba yari afite mu mizigo ye.

Aba bose uko ari barindwi baracyafunzwe n’ubugenzacyaha mu gihe iperereza rigikomeje.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU