Kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Kamena 2019 muri Park Inn Hotel  abahanzi Zahara ,Nyashinski na Amalon bazataramira abanyarwanda  Mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka Ine Kigali Jazz Junction   bagiranye ikiganiro n’Itangazamakuru bizeza abanyarwanda Ibitangaza.

Nkuko Bisanzwe  Umuyobozi Mukuru wa Rg Consult Lubega Remy yatangiye ashimira  itangazamakuru  ryose ryitabiriye ndetse  anerekana abafatanyabikorwa Kigali Jazz Junction barimo abayobozi muri Bralirwa  Ndetse  na ba Park Inn Hotel .

Nyuma yo kwibwirana  umuhanzikazi Bulelwa Mkutukana uzwi nka Zahara akomoka muri Afurika y’Epfo waherukaga  mu Rwanda umwaka ushize nabwo ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction aho yashimishije abantu benshi  bose bakamwereka akanyamuneza bikamutera kurira  .

Yagize ati “Abanyarwanda baranyishimiye  barabinyereka nanjye icyo mbijeje  ni uko nishimiye kugaruka  mu Rwanda abazaza mu gitaramo mfite byinshi byo kubabwira ndetse no kubataramira bihagije ku buryo bazongera bakishima tukabyina nkuko twabikoze ubushize

Nyamari Ongegu uzwi  nka Nyashinski  yunze murya Mugenzi we Zahara agira Ati “ Ni ubwa mbere nje  kuririmba mu Rwand ani ibintu by’agaciro ku bantumiye ndizeza abanyarwand ako nzabaririmbira zimwe mu ndirimbo zanjye  nka Bebi bebi’, ‘Now you know’, ‘Malaika’, ‘Mungu Pekee  ni zindi nyinshi nabateguriye.

Umunyarwanda  Amalon Ukunzwe  hano mu Rwanda Mu ndirimbo nka  Derila,Byakubaho, ubwo yahabwaga ijambo we  yagize  ati “ ndashimira cyane Rg Consult yatekereje  kuntumira kuza gutamira abanyarwanda nid kumwe  na bahanzi bakomeye nka Zahara  ,ndizeza abanyarwanda ko amahirwe nahawe   nzayakoresha uko bigomba nkereka ko impano yanjye  ikomeye.

Ku ruhande rw’abafatanyabikorwa Patrick Samputu  ushizwe  ibikorwa byo kumenyekanisha  ibikorwa bya Bralirwa  yavuze ko kuri iyi nshuro  uyu mwaka  abazitabira  Kigali Jazz Junction  bazabasha kwinywera ku kinyobwa  gishya cya Mutzing Class abizeza ko  bazataha nabo bishimiye  kunya kuri icyo kinyobwa

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU