Producer w’amashusho, AB Godwin umenyerewe mu gutanganya Video zitandukanye z’abahanzi nyarwanda, yinjiye mu muziki nk’umuhanzi maze ahera ku ndirimbo yise ‘Nouveau Chapitre’ yakoranye n’umuraperi Mr Kagame.

AB Godwin ubusanzwe n’umusore wamenyekanye cyane mu gutunganya amashusho y’ibyamamare nyarwanda bitandukanye birimo nka Tom Close, Jay Polly, Safi, Amag The Black, Mukadaff, Marina, Eesam n’abandi benshi batandukanye.

AB Godwin yatunganyije indirimbo zitandukanye z’abahanzi bakomeye mu Rwanda

Kuri iyi nshuro ariko, AB Godwin yahisemo no gukomereza ibikorwa bye bya muzika mu buhanzi, aho yahisemo gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yitwa Nouveau Chapitre yakoranye n’umuraperi Mr Kagame.

AB Godwin yinjiranye iyitwa Nouveau Chapitre yahuriyemo na Mr Kagame

AB Godwin afite izindi ndirimbo zikiri mu gutunganywa muri Studio, aho mu minsi ya vuba ashobora kuzishyira hanze, maze agatangira urugendo rwa muzika nk’umuhanzi abifatanya no gutunganya amashusho

Kanda Hano Wumve Nouveau Chapitre ya AB Godwin na Mr Kagame

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU